Jay Polly yinjiye mu gukina filime

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Nyakanga 2020 saa 02:04
Yasuwe :
0 0

Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly mu muziki, yatangiye kugaragara ari umukinnyi muri filime y’uruhererekane yitwa ’Ishyano ry’ikibero’ inyuzwa kuri YouTube, aho akina ari umusore wagiriye ubuzima bubi mu mujyi.

Umuhanzi Jay Polly umaze igihe atandukanye n’inzu ya The Mane yajyaga imufasha, hejuru y’impano y’umuziki, yamaze kongeraho gukina filimi.

Filimi ’Ishyano ry’ikibero’ Jay Polly agaragaramo, ibice byayo bya mbere byatangiye kujya hanze ariko ibice Jay Polly agaragaramo ntabwo birajya hanze kuko bikiri gutunganywa.

Igice cya gatanu cyayo kinagaragaramo uyu muraperi, atangira yagiye kuvumba mu rugo rwabayemo ibirori by’isabukuru y’umwana, akaza gutahurwa nk’umuvumbyi utatumiwe.

Umuyobozi w’ikigo gitunganya iyi filimi, Nyandwi Alex, avuga ko yahisemo Jay Polly kuko ari umwe mu bahanzi bakunzwe kandi bazwi mu Rwanda, hagamijwe ko ubutumwa bwo kubaka umuryango buri muri iyi filimi burushaho kumvikana butanzwe n’umuntu ukurikirwa na benshi.

Nyandwi avuga ko kwemeranya na Jay Polly bitabagoye’. Ati ”Nibyo hari ibyo twamugombaga ariko ntabwo yatugoye, njye rwose natunguwe n’ukuntu azi gukina, wagira ngo yari asanzwe azikina.”

Uyu muyobozi w’ikigo gitegura iyi filime yijeje abakunzi b’uyu muraperi ko ari umukinnyi w’ibanze uzamara igihe muri iyi filime.

Filimi ’Ishyano ry’ikibero’ ishingiye ku nkuru y’abagize umuryango (umugabo n’umugore) baba batagirana ibiganiro mu muryango, bigatuma bananirwa kumvikana ku micungire y’umutungo no ku bikorwa byo gushora imari, bityo bakaza guhomba ndetse iterambere ryabo rikamera nk’iriguye mu muriro.

Jay Polly yinjiye mubyo gukina filime

Reba filime ya mbere Jay Polly yakinnyemo

Jay Polly yinjiye mubyo gukina filime

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .