Jay Polly yatandukanye na Uwimbabazi bari bamaze imyaka itanu babana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Kanama 2020 saa 05:55
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Jay Polly yatandukanye na Uwimbabazi Sharifa bari bamaze imyaka itanu babana nubwo batari bagahamije umubano wabo nk’umugore n’umugabo imbere y’amategeko

Mu 2015 nibwo byamenyakanye ko Jay Polly asigaye abana n’umukunzi we wa kabiri Uwimbabazi Sharifa yari amaze gusimbuza Nirere Afsa Fifi bari barabyaranye imfura.

Nyuma y’imyaka itanu babana nk’umugore n’umugabo nubwo nta sezerano bari bakagiranye, amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko Jay Polly na Uwimbabazi bamaze gutandukana.

Umwe mu bantu ba hafi b’uyu muryango waduhaye amakuru, yavuze ko bombi bafashe icyemezo cyo gutandukana bagasigara bafite inshingano zo kwita ku mwana babyaranye gusa.

Ibibazo muri uyu muryango byatangiye kuvuka nyuma y’uko uyu muhanzi akubise umugore we akamukura amenyo, ibintu yanafungiwe amezi atanu. Ntabwo byari bishya kuko n’igihe bajyaga kubana bivugwa ko hari benshi batari babyishimiye kuri buri ruhande.

Uyu waduhaye amakuru yagize ati “Nyuma ya kiriya kibazo, bamwe mu bo mu muryango w’umugore bakomezaga kumubwira ko yatandukana na Jay Polly, ariko nawe abo mu muryango we bamwumvishaga buri munsi ko agomba gutandukana na Shalifa.”

Babanje kwima amatwi imiryango yabo n’ababasabaga gutandukana, kugera aho nabo kumvikana byakomeje kugenda bibagora.

Mu minsi ishize nibwo bafashe icyemezo cyo gutandukana mu mahoro ndetse biyemeza ko ari ibintu bitazajya mu itangazamakuru.

Uwimbabazi Sharifa yasize Jay Polly mu nzu babagamo kugeza ubu amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko uyu muraperi asigaye yibana mu nzu iherereye Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali.

Ku rundi ruhande, Jay Polly yirinze kugira icyo avuga kuri aya makuru. Ku murongo wa telefone mu kiganiro na IGIHE yagize ati” Nta kintu na kimwe nabivugaho, byaba byo cyangwa ntibibe. Ni ubuzima bw’umuryango wanjye ntavugaho mu itangazamakuru.”

Uyu muraperi yavuzwe cyane mu nkuru z’urukundo guhera mu 2012 ubwo yibarukaga imfura ye yabyaranye na Nirere Afsa, gusa batandukanye mu 2015 ahita akundana na Uwimbabazi Sharifa bafitanye umwana ufite imyaka itanu.

Jay Polly ni umwe mu baraperi bamenyekaniye mu itsinda rya Tuff Gang, uretse kuririmba anasigaye akina filime.

Mu minsi ishize Jay Polly yakoranye indirimbo na Da Queen bise “Hope”, bakoreye umwana watawe ku musozi n’ababyeyi kubera ko afite ubumuga. Uyu yaje gutoragurwa n’inzego zishinzwe umutekano bamujyana kwa muganga aho ari kwitabwaho n’ibitaro bya Kibagabaga.

Indirimbo “Hope” Jay Polly aherutse gukorana na Da Queen

Reba Filime "Ishyano ry’Ikimero" ikinwamo na Jay Polly

Nirere Afsa Fify wabyariye Jay Polly imfura batandukanye mu 2015, nyuma y'imyaka irenga itatu bakundana
Uwimbabazi Sharifa yatandukanye na Jay Polly bari bamaranye imyaka itanu
Jay Polly na Uwimbabazi nyuma y'igitaramo cyo kumurika Album uyu muhanzi aherutse gukorera muri Petit Stade

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .