Jay Polly yasubije Bad Rama, aca amarenga yo kumena amabanga yose niyongera kumuharabika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Mutarama 2020 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Muri The Mane ishyamba si ryeru kuko intambara y’amagambo ikomeje gufata indi ntera hagati y’ubuyobozi bwayo n’abahanzi barimo Safi Madiba na Jay Polly baherutse gutandukana nayo.

Safi Madiba we asa naho yahisemo kwicecekera ngo arebe aho ibintu bigana ndetse nugerageje kubimubazaho amubwira ko ari ibintu bitamufatira umwanya. Icyakora nubwo we ari iyi nzira yafashe Jay Polly we yananiwe kwihanganira amagambo aheruka kumuvugwaho mu minsi ishize.

Umubano hagati ya Jay Polly na Bad Rama ukomeje kuba mubi nyuma y’umwaka bakorana bya hafi binyuze muri The Mane yari yarafashe uyu muraperi mu nshingano kuva muri Mutarama 2019.

Jay Polly wari umaze umwaka akorana na The Mane ya Bad Rama yaje gusezera tariki 31 Ukuboza 2019 asesa amasezerano y’imyaka itatu bari bafitanye.

Uku gusesa amasezerano ntikwashimishije ubuyobozi bwa The Mane buvuga ko butanazi niba Jay Polly koko yaragiye kuko nta rwandiko yabahaye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru yakoze ku Cyumweru tariki 19 Mutarama 2020, Bad Rama yavuze ko Jay Polly ibyo yakoze ari uguhunga inshingano no gushaka gukwepa amadeni yari amaze kugira menshi muri The Mane.

Bad Rama yanashinje uyu muraperi wamenyekaniye muri Tuff Gang kwangiza isura ye ku isoko ry’umuziki akora ibitaramo batazi kandi biciriritse no kwandavurira mu ruhame kubera ubusinzi bukabije.

Muri iki kiganiro Bad Rama yavuze ko Jay Polly agenda afata amadeni atandukanye bigateza The Mane igihombo.

Ku kijyanye n’ubusinzi Bad Rama yikije ku kwica amasezerano kwa Jay Polly yibutsa abanyamakuru uburyo uyu muraperi yasinze ku munsi wa mbere w’amasezerano ubwo yari amaze gufungurwa tariki 1 Mutarama 2019.

Jay Polly yahamije ko yasezeye muri The Mane nubwo yabahaye inyandiko bakanga kuyakira.

Ati ”Narabandikiye n’urwandiko nabahaye naruguhaye. Najyanye urupapuro aho bakorera banga kurwakira. Niyo haba iki sinshobora kongera gusubirayo ukundi.”

Jay Polly yateye utwatsi ibirego byose bya Bad Rama, ahishura ikibyihishe inyuma

Mu kiganiro cyihariye Jay Polly yagiranye na IGIHE yigaramye ibirego byose yashinjwaga na Bad Rama, avuga ko ibi byose ikibyihishe inyuma ari uko uyu mugabo ashaka kumusebya kandi ari ibintu yamubwiye mbere yuko ahaguruka muri Amerika.

Yagize ati ”Arambeshyera ari kunsebya, yarabimbwiye nkimara kumusezera n’ubutumwa ndabufite muri telefoni.”

Jay Polly yavuze ko ubwo yari amaze gusezera kuri The Mane, Bad Rama yamwandikiye ubutumwa akamubwira ko agiye kuva muri Amerika ariko nagera i Kigali azakora uko ashoboye akamusebya.

Nyuma y’ubu butumwa, Jay Polly avuga ko yamwibukije ko atariwe wamuzamuye ngo abe yabasha kumuzimya.

Yakomeje ati ”Namubwiye ko adashobora kunzimya kuko si we wanzamuye, namwibukije ko abantu banzimya bigashoboka ari abafana banjye kuko nibo bahora banyereka urukundo.”

Jay Polly yibukije The Mane ko ariyo yishe amasezerano

Tuyishime Joshua wamamaye mu muziki nka Jay Polly ahereye ku cyo gusinda ku munsi wa mbere w’amasezerano yabihakanye biba ngombwa ko yerekana itariki basinyiyeho.

Ati ”Ibyo byabaye tariki ya 1 Mutarama 2019, nasinye amasezerano tariki 30 Mutarama 2019. Ese koko niba yari yambonyemo umusinzi, iminsi yose yashize yari ategereje gusinyisha umusinzi?”

Jay Polly washyize hanze amasezerano yagiranye na The Mane yemeye ko nk’umuntu na we hari amakosa yagiye akora ariko yihaye amanota asanga yarakoze ibyo yasabwaga ku kigero kirenga 50%, akavuga ko iyi nzu ifasha abahanzi yo yamwiciye amasezerano ku kigero cya 90%.

Nkuko bigaragara mu masezerano, Jay Polly yagombaga gukorerwa indirimbo eshanu mu mwaka harimo imwe mpuzamahanga ariko nanone umubare ugaterwa n’ibiganiro.

Indirimbo zo ku rwego rwo mu Rwanda, mu buryo bw’amajwi yari kuba ifite agaciro ka 250 000 Frw, amashusho yayo akaba afite agaciro ka 1 500 000 Frw naho imenyekanisha rigatwara 250 000 Frw bityo yose hamwe akaba 2 000 000 Frw ku ndirimbo.

Jay Polly ahamya ko kuva yajya muri The Mane nta ndirimbo y’aka gaciro yigeze akorerwa n’ikimenyimenyi kugeza ubu yamaze gusubiramo amashusho y’iyo yise “Nyirizina” kuko atanyuzwe n’ayo yakorewe.

Kuri ubu amashusho y’iyi ndirimbo yasubiwemo na Meddy Saleh ndetse ngo yiteguye kuyishyira hanze mu minsi mike.

Icyo yavuze ku madeni The Mane imushinja

Nkuko bigaragara mu masezerano The Mane yagiranye na Jay Polly uyu muraperi yari kujya afata 40% mu mwaka wa mbere w’amasezerano mu gihe imyaka ikurikiyeho yari kujya afata 50% by’ibyinjiye biturutse mu kazi yakoze.

Jay Polly avuga ko kuva yakwinjira muri The Mane atigeze ahabwa amafaranga n’atanu mu kazi kose bagiye bakorana.

Yifashishije ingero z’ibitaramo bikomeye bakoranye birimo icya Iwacu Muzika Festival na Izihirwe na MTN aho bazengurukanye igihugu, yavuze ko nta n’igiceri yahawe

Yakomeje avuga ko The Mane itigeze imwishyurira inzu nk’uko byatangajwe.

Ati “Amafaranga avuga ni ayo namwatse mu gihe niteguraga igitaramo cya Iwacu Muzika Festival, ibyo avuga ngo yampaye amafaranga ari muri Amerika kuki aterekana impapuro yayampereyeho.”

Uyu muraperi yongeyeho ko ibyatangajwe na Bad Rama ari ibigambiriye kumusebya no kumusenya nkuko yabimwibwiriye mbere yuko agaruka mu Rwanda.

Abajijwe niba atiteguye kujyana mu nkiko Bad Rama mu gihe yaba akomeje kumuharabika, Jay Polly yavuze ko ibyo atabijyamo kuko kuva yakwinjira mu muziki abamuvuze nabi aribo benshi kumuruta.

Ku kijyanye niba yarahebye amafaranga ye, yagize ati ”Niyo mpamvu nanditse ibaruwa tariki 31 Ukuboza 2019, nashakaga kwinjira mu 2020 nta kibazo mfite, narayabarekeye.”

Avuga ko igihe yasezeraga kuri The Mane yari yiyemeje kureka byose agatangira umwaka mushya n’ingamba nshya, icyakora yongeraho ko ”Nibikomeza gutya ubwo nayo ndaza kuyishyuza.”

Umuburo ukomeye wa Jay Polly kuri Bad Rama

Jay Polly yavuze ko ibintu Bad Rama ari gukora yari abyiteguye kuko yabimubwiye mbere yo kuva muri Amerika amuteguza ko agiye kumusebya. Yamwibukije ko na we hari amabanga ye azi kandi menshi ku buryo niyongera kumuvuga nabi nawe azayashyira hanze.

Ati "Na we erega agira madeni kandi turayazi.” Aha Jay Polly yikije ku modoka Bad Rama yari amaze igihe agendamo ya Range Rover y’umukobwa witwa Bijoux ufungiye i Mageragere uhora amutumaho abantu ngo basabe uyu mugabo uyobora The Mane kumwishyura.

Jay Polly avuga ko aha ariho yahereye agenera ubutumwa Bad Rama abinyujije kuri Instagram amwibutsa ko nawe yarya amadeni ati “The Mane on the loan”. Ubusanzwe iyi nzu ikoresha imvugo igira iti "The Mane on the top.’’

Uyu muhanzi yasabye uwahoze ari umukoresha we Bad Rama kugana inkiko aho gukomeza kumusebereza mu itangazamakuru.

Ati “Nintsindwa nzamwishyura, ariko nawe natsindwa azahita anyishyura.”

Indi nama yamuhaye ni iyo kwicara agatuza, akaruhuka akareka gushyuha mu mutwe kubera ibihombo ari gutezwa n’umuziki. Ubutumwa bwa nyuma yamugeneye bukubiyemo n’impinduka zikenewe muri The Mane aho yasabye Bad Rama guhindura Aristide Gahunzire nk’umujyanama wayo ngo kuko nta terambere yayigezaho.

Reba ikiganiro kirambuye cya Jay Polly

Iyi baruwa Jay Polly avuga ko yayijyanye kuri The Mane bakanga kuyakira
Jay Polly avuga ko atungurwa no kumva Bad Rama amushinja gusinda tariki 1 Mutarama 2019 nyamara barasinyanye amasezerano tariki 30 Mutarama 2019
Ibiciro by'indirimbo bagombaga gukora ngo nta na kimwe cyakurikijwe mu mwaka Jay Polly yamaze muri The Mane
Jay Polly avuga ko The Mane batigeze bamwishyura n'igiceri cy'ijana
Jay Polly yavuze ko akurikije ibyo amaze iminsi abona asanga kuba Bad Rama yaragiye kumwakira ubwo yafungurwaga ndetse n'uburyo yamwitayeho bitari urukundo ahubwo ku mutima yari afiteho ibindi yashakaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza