Jay Polly na Kevin Kade basusurukije abakurikiye Iwacu Muzika Festival (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Kanama 2020 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly mu muziki nyarwanda yasusurukije abakurikiye igitaramo yaririmbyemo cya Iwacu Muzika Festival, cyanyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga.

Jay Polly yakurikiye abandi bahanzi bagiye bataramira abakunzi babo muri iri serukiramuco barimo Bruce Melodie, Mani Martin, Yvan Buravan, Queen Cha, Riderman, Igor Mabano, Butera Knowless, Social Mula n’abandi benshi.

Jay Polly yabanjirijwe ku rubyiniro n’abahanzi batandukanye barimo abanyuze muri ArtRwanda – Ubuhanzi barimo umuhanzi mu nzi ihanga imideli ya Maison Munezero, Simbi Yvan ufotora ndetse na Linda Montez uririmba; uyu mukobwa yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo ‘Tufu Tufu’ aheruka gushyira hanze. Yafatanyaga na Umurage Band.

Kevin Kade uri mu bahanzi bagezweho muri iki gihe nawe yahawe umwanya kuri uru rubyiniro. Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Ngabo Richard yize umuziki mu ishuri ry’i Muhanga. Uretse kuririmba ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umubyinnyi.

Yaririmbye ibihangano bye birimo ‘Sofia’, ‘Like You’ na ‘Kao’ aheruka gushyira hanze. Uyu musore yacishagamo akabyina.

Uyu musore asoje kuririmba yakurikiwe na Jocelyne Umutesi wari uturutse muri Bank ya Kigali, wasobanuriye abantu uburyo bwinshi butandukanye iyi banki ifite bw’ikoranabuhanga bwakwishishwa mu kwishyura abantu badahererekanyije amafaranga mu ntoki.

Yagize ati “Muri iyi minsi ya COVID19, BK yateguriye abakiliya bayo amakarita atandukanye nka Debit Card, Credit na Prepaid Card yakwifashishwa mu kwishyura. Ntabwo ari ibyo gusa kuko tunafite uburyo bwo gukanda *334# aho umuntu ashobora kwaka inguzanyo agakora n’ibindi bintu byinshi. Dufite internet Banking aho umuntu ashobora kwifashisha mudasobwa akaba yagera kuri serivisi zacu.”

Jay Polly washyize akadomo kuri iki gitaramo yasusurukije abakunzi be mu bihangano bye bitandukanye byakunzwe cyane birimo ‘Akanyarirajisho’, ‘Ku Musenyi’, ‘Umwami Uganje’ , ‘Inshuti Nyayo’, ‘Ndacyariho Ndahumeka’, ‘Umusaraba wa Joshua’ n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi ku rubyiniro yafashijwe na Symphony Band.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika 2020 biri gutambuka kuri Televiziyo Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, bitewe n’uko Isi muri rusange iri mu bihe byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Jay Polly ni umwe mu baraperi bafite amateka akomeye mu muziki w'u Rwanda
Jay Polly yaririmbye indirimbo ze zakunzwe mu bihe byo hambere
Kevin Kade uri mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki yasusurukije abari bakurikiye iki gitaramo
Kevin Kade yanyuzagamo akabyina
Linda Montez uri mu bahanzikazi bafite impano ihambaye yahawe umwanya ngo yereke abanyarwanda impano ye
Maison Munezero yahawe umwanya nayo yiyereka abanyarwanda bari bakurikiye iki gitaramo
Simbi Yvan ufotora yahawe umwanya ngo yiyereke Abanyarwanda
Umuhanzikazi Linda Montez ku rubyiniro
Uyu musore yaririmbye indirimbo ze zigezweho zirimo Sofia Like You n'izindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .