Jay Polly ari kubarizwa i Dubai

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Nzeri 2020 saa 12:37
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryo ku wa 11 Nzeri 2020 nibwo Jay Polly n’ikipe bari gukorana bya hafi berekeje i Dubai, aho bageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2020.

Uyu muraperi yerekeje i Dubai muri gahunda zo kurangura ibyuma bya Studio ye nshya agiye gutangiza i Kigali.

Akigera i Dubai mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagize ati ”Nageze inaha amahoro, ubu natangiye kuzenguruka amahahiro nshakisha ibyuma bigezweho byo muri studio.”

Uyu muraperi ari kugura ibyuma bya Studio yaba ikora indirimbo mu buryo bw’amajwi ndetse no mu buryo bw’amashusho (Audio&Video).

Akigera i Dubai aho atamenyereye, Jay Polly wari kumwe n’abagize ikipe iri kumufasha muri iyi minsi, yakiriwe n’abanyarwanda bakorera ubucuruzi i Dubai, Royal Emirates General Trading bakaba ari nabo bari kumufasha guhaha ibyo akeneye byose.

Jay Polly yavuze ko yizeye kubona ibikoresho byiza by’umuziki biri ku rwego mpuzamahanga kuko ari kumwe n’abantu b’abagabo.

Ati” Yaba abo twahagurukanye dusanzwe dukorana ni abantu b’abagabo, abo nasanzeyo ni kompanyi ikomeye isanzwe ikora ibintu byo kurangura ibintu binyuranye, nizeye ko turi bumanukane ibikoresho byiza.”

Iyi studio Jay polly agiye gufungura mu mujyi wa Kigali, izaba igamije kumufasha gukora umuziki we neza ndetse no kuzamura abana bafite impano mu muziki.

Avuga ku kijyanye no kuzamura abana bafite impano, Jay Polly yagize ati”Nibahumure twe tuzi imvune umuhanzi ukizamuka ahura nazo, niyo mpamvu abazinyuzemo tutifuza ko hari undi zageraho. Iyi studio izibanda ku banyempano bazaba bifuza gukora umuziki ugezweho kandi hari icyizere ko ibyo twifuza tuzabigeraho.”

Jay Polly yavuze ko nubwo ari umuraperi ariko abahanzi bo mu njyana zitandukanye bazaba bahawe ikaze muri studio ye mu gihe azaba amaze kuyuzuza.

Aho izaba yubatse n’igihe izatangirira gukora, Jay Polly yavuze ko abantu bazagenda babimenya uko iminsi izagenda yigira imbere.

Jay Polly akigera ku kibuga cy'indege i Dubai
Ubwo yerekezaga aho bari gufatira imodoka
Umwe mu bantu bakiriye Jay Polly bazanamufasha kurangura ibyo akeneye
Jay Polly yageze i Dubai aho ari gushaka ibyuma bya muzika
Jay Polly akigera kuri Hotel ari kubamo i Dubai

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .