Jay P yasezeranye kubana akaramata n’umuhanzikazi Big Tonny (video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Ukwakira 2019 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Gatsinda Jean Paul [Jay P] wamamaye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi b’Abanyarwanda batandukanye yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Alice Umutoni [Big Tonny] umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Jay P na Big Tonny bari guherutse gusezerana mu mategeko ku wa Kane, tariki ya 19 Nzeri 2019, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kicukiro ho mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye kuri Classic Hotel kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2019, naho kwishimana n’inshuti nabyo bibera muri iyi hotel. Jay P yari agaragiwe n’abasore barimo Social Mula.

Jay P ni umwe mu batunganya imiziki batakunze gushyira hanze ubuzima bwabo bwite by’umwihariko ubw’urukundo. Yari aherutse gutangariza IGIHE ko afite umukunzi bateganya kurushinga nubwo yirinze kugira byinshi avuga.

Ku wa 9 Kanama 2019 nibwo hasakaye amakuru avuga ko Jay P afite ubukwe n’umuhanzikazi Umutoni Alice ku wa 19 Ukwakira 2019.

Big Tonny ni umwe mu baririmbyi bafite ijwi ryiza cyane akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Ndemeye”, “Rafiki” n’izindi.

Asanzwe akora ubucuruzi muri Kenya ndetse anibanda ku bijyanye no gusiga ibirungo mu maso.

Uyu muhanzikazi akomoka mu muryango usenga kuko avukana na Pasiteri Julienne Kabanda, umugore wa Pasiteri Stanley Kabanda bayobora Jubilee Revival Assembly Church.

Jay P ni umuhanga mu gucuranga piano na gitari. Yatangiye umwuga we mu 2003 afasha abahanzi benshi byanagiriye akamaro.

Indirimbo nyinshi z’umuhanzikazi Miss Jojo zakorewe iwe, Miss Shanel yatangiye umuziki areba anamufasha gushaka izina, Rafiki muri Coga Style hafi y’indirimbo ze zose zakozwe na we.

Ni we wakoze “Arasharamye” indirimbo ya KGB yaciye ibintu, “Sur La Terre” ya Minani Rwema n’izindi nyinshi.

N’ubu aracyakora indirimbo zigakundwa. Yakoze “Mariya Jeanne” benshi bita ‘‘Igisupusupu’’, “Rwagitima” na “Icange”; “Twapfaga Iki” ya Clarisse Karasira; “Tonight” ya Jay C afatanyije na Social Mula; “Nyizera” ya Mr Kagame na Tom Close n’izindi.

Yakoranye n’abahanzi bakomeye nka Chameleone, Professor Jay, Navio na Ray C wo muri Tanzania.

Video: Muhumuza Simeon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza