Jay C yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we bari bamaze imyaka itanu babana (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Nyakanga 2020 saa 04:45
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Muhire Jean Claude wamenyekanye nka Jay C yasezeranye imbere y’amategeko n’umufasha we Ishimwe Diane bari bamaranye imyaka itanu babana. Ni ibirori byabaye mbere y’amasaha make ngo gusezerana imbere y’Imana bahuje n’amasakaramentu y’abana babo nabyo bibe.

Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Gikondo aho basezeraniye imbere y’amategeko hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Jay C asezeranye mu mategeko n’umugore we mbere y’amasaha make ngo basezerane imbere y’Imana mu birori bahuje n’amasakaramentu y’abana babo bizaba tariki 31 Nyakanga 2020.

Mu minsi ishize uyu muraperi yabwiye IGIHE ko ari ubukwe amaze igihe ategura. Ati” Nabuteguye cyera buhagarikwa na COVID-19, nyuma y’uko horohejwe ingamba zo kwirinda nahise nongera kubusubukura noneho mbushyira tariki 31 Nyakanga 2020.”

Ubukwe bwa Jay C bwari buteganyijwe tariki 5 Nyakanga 2020 buza guhagarikwa n’icyorezo cya COVID-19.

Jay C yigeze kuvuga ko ubukwe yabutekereje nyuma yo guhatwa ibibazo n’umwana we wamuhozaga ku nkeke amubaza amafoto y’ubukwe.

Ati ”Njye mfite umwana mukuru, agize imyaka hafi icyenda, ntabwo ari uwo wabeshya. Kenshi yakundaga kumbaza aho amafoto y’ubukwe bwacu ari nkabura uko mubwira.”

Ubukwe bw’uyu muraperi buzahurirana n’amasakaramentu y’abana be ndetse no gukomezwa kwe.

Ati ”Byahuriranye n’amasakaramentu y’abana banjye kuko umukuru azabatizwa anahite ahabwa ukarisitiya, umuto nawe azabatizwa. Twahisemo kubihuza n’ubukwe bwacu kugira ngo duhaze ibyishimo by’abana bacu.”

Jay C nawe yari yarabatijwe ahabwa na ukarisitiya, kuri uwo munsi azahabwa isakaramentu ryo gukomezwa.

Abajijwe icyari cyarabayeho kugira ngo abane n’umugore we badasezeranye, Jay C yagize ati ”Ntabwo nakubeshya, twarabyaye, habanza gushaka uko twafatanya kurera abana bacu ndetse no kubashakira ubuzima.”

Jay C avuga ko ibi birori bizamufasha “kurushaho kwegerana n’Imana”.

Muhire Jean Claude wamenyekanye nka Jay C na Ishimwe Diane bazasezerana imbere y’Imana muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Bagiye guhana isezerano mu gihe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima agena ko imihango yo gushyingirwa mu nsengero igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 30.

Jay C ari mu baraperi bakomeye mu Rwanda mu myaka igera ku icyenda amaze akora umuziki.

Jay C ubwo yari ageze ku biro by'Umurenge wa Gikondo aho yasezeraniye imbere y'amategeko
Nk'uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 abiteganya, we n'umuryango we babanje gukaraba intoki
Jay C n'umugore we bari bafite akanyamuneza ku maso
Ubwo bari bategereje ko umuhango wo kubasezeranya utangira
Bigishijwe n'umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Gikondo
Ubukwe bwari bwatashywe n'abantu bake nk'uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 abiteganya
Ishimwe Diane, umugore wa Jay C banafitanye abana babiri
Umuraperi Jay C yasezeranye n'umugpre we imbere y'amategeko
Jay C yarahiriye kubana n'umugore we mu buryo bwemewe n'amategeko y'u Rwanda
Ishimwe umugore wa Jay C nawe yamwikirije arahirira kubana n'umugabo we byemewe n'amategeko
Jay C asinyira indahiro yari amaze kugirira imbere y'amategeko
Ishimwe, umugore wa Jay C nawe ashyira umukono ku ndahiro yari amaze gukora
Banyuza amaso mu rwandiko bahawe rwemeza ko bashyingiranywe
Jay C agiye kubana n'umugore we mu buryo bwemewe n'amategeko
Byari ibyishimo kuri uyu muryango
Murabeho ndamutahanye mu buryo bwemewe n'amategeko...
Umugore yita ku mugabo ngo ifoto isohoke isa neza
Jay C n'umugore we bari baherekejwe n'abana babo
Abana ba Jay C batashye ubukwe bw'ababyeyi babo

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .