Jay C agiye gukora ubukwe n’umugore we bamaze imyaka itanu babana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Nyakanga 2020 saa 11:18
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Muhire Jean Claude wamenyekanye nka Jay C ageze kure imyiteguro y’ubukwe bwe azakorana n’umufasha we bari bamaranye imyaka itanu ndetse yanabuhuje n’amasakaramentu y’abana be.

Uyu muraperi yahamirije IGIHE aya makuru ahamya ko ari ubukwe amaze igihe ategura. Ati” Nabuteguye cyera buhagarikwa na Covid-19, nyuma yuko horohejwe ingamba zo kwirinda nahise nongera kubusubukura noneho mbushyira tariki 31 Nyakanga 2020.”

Ubukwe bwa Jay C bwari buteganyijwe tariki 5 Nyakanga 2020 buza guhagarikwa n’icyorezo cya Covid-19 nk’uko Jay C yabihishuye ndetse anahamya ko bwahuriranye n’amasakaramentu y’abana be.

Jay C yahishuye ko ubukwe yabutekereje nyuma yo guhatwa ibibazo n’umwana we wamuhozaga ku nkeke amubaza amafoto y’ubukwe.

Ati ”Njye mfite umwana mukuru, agize imyaka hafi icyenda, ntabwo ari uwo wabeshya. Kenshi yakundaga kumbaza aho amafoto y’ubukwe bwacu ari nkabura uko mubwira.”

Ubukwe bw’uyu muraperi bwahuriranye n’amasakaramentu y’abana be ndetse no gukomezwa kwe.

Ati ”Byahuriranye n’amasakaramentu y’abana banjye kuko umukuru azabatizwa anahite ahabwa ukarisitiya, umuto nawe azabatizwa. Twahisemo kubihuza n’ubukwe bwacu kugira ngo duhaze ibyishimo by’abana bacu.”

Jay C nawe wari warabatijwe agahabwa na ukarisitiya ariko ntahabwe isakaramentu ryo gukomezwa, yavuze ko azakomezwa uwo munsi.

Usibye aya masakaramentu yahuriranye n’ubukwe bwe, Jay C azanasezerana n’umufasha we mu buryo bwemewe n’amategeko kuko babanaga mu buryo bumvikanyeho gusa.

Abajijwe icyari cyarabayeho kugira ngo abane n’umugore we badasezeranye, Jay C yagize ati ”Ntabwo nakubeshya, twabyaye bitarabaho habanza gushaka uko twafatanya kurera abana bacu kubaha uburere ndetse no kubashakira ubuzima.”

Ku gisobanuro cy’ibi birori bye, Jay C yagize ati” Tugiye kurushaho kwegerana n’Imana kuko twari tumaze igihe tubana kandi ariyo yaduhuje, ntabwo navuga ko twabanaga itabirimo ahubwo tugiye kurushaho kuyizera.”

Muhire Jean Claude wamenyekanye nka Jay C na Ishimwe Diane bazasezerana imbere y’Imana muri Paruwasi ya Regina Pacis iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali. Abatumiwe muri ubu bukwe bazakirirwa ku Kimihurura.

Bagiye guhana isezerano mu gihe amabwiriza y’Inama y’Abaminisitiri avuga ko “Imihango yo gushyingirwa mu nsengero izakomeza, ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30.

Jay C ari mu baraperi bakomeye mu Rwanda mu myaka igera ku icyenda amaze akora umuziki.

Ikiganiro na Jay C umuraperi uri mu myiteguro yo gukora ubukwe

"I am back" imwe mu ndirimbo zatumye uyu muraperi aba icyamamare mu muziki w’u Rwanda

Jay C n'umufasha we bari bamaranye imyaka hafi itanu
Jay C n'umufasha we bagiye gukora ubukwe bwahuriranye n'amasakaramentu y'abana babo
Ubukwe bwa Jay C bwatashye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .