Jason Derulo yavugishije benshi ubwo yakoreshaga Tik Tok agacamo kabiri amenyo ya Will Smith bakina Golf

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Kanama 2020 saa 02:38
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Jason Derulo uri mu bakomeye ku Isi yose, yavugishije benshi ubwo yacagamo kabiri amenyo y’umukinnyi wa filime Will Smith, barimo gukina umukino wa Golf.

Aba bombi ni mashusho banyujije kuri Tik Tok bashaka gushimisha abakunzi babo, aho Jason Derulo yari agiye gukubita umupira wa Golf yakinaga na Will Smith, agacikwa akamukubita ku munwa amenyo abiri agacika.

Nyuma yo gukubitwa iyi nkoni bakinisha Golf, Will Smith, yahise agenda avuga ngo ‘Ninjye utahiwe. Ninjye utahiwe. Nkeneye gukubita umupira rimwe.”

Nyuma y’aya mashusho Jason Derulo, yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram rukurikirwa n’abarenga miliyoni esheshatu, benshi batanze ibitekerezo bagaragaza ko bari bakanzwe nayo bazi ko ari ukuri koko byabaye.

Nka @rudybundini yanditse ati “Nari ngiye gukubita telefoni yanjye hasi.”

Si ubwa mbere Jason Derulo atangaza benshi yifashishije amashusho yo kuri Tik Tok kuko no mu minsi ishize, yigeze gukora amashusho yakwirakwiye ari guhekenya ikigori agakuka amenyo y’imbere.

Derulo na Will Smith batangaje benshi ubwo bakinaga Golf umwe agakura undi amenyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .