00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jason Derulo agiye gusezera umuziki

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 12 March 2025 saa 04:55
Yasuwe :

Umuhanzi w’icyamamare Jason Derulo umaze imyaka 16 akora umuziki, yatangaje ko agiye kuwuhagarika nyuma yo gusohora album nshya ari gutegura yise ‘The Last Dance’.

Jason Derulo wamamaye mu njyana ya ‘R&B’, yahishuye ko iyi album ari gutegura ariyo izashyira akadomo ku rugendo rwe mu muziki.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yahaye abanyamakuru,mbere yo kwitabira ikiganiro cya ‘Wheel Of Fortune’, aho yagize ati “Album ndi gukora iriho umuziki mwiza urushije iyindi yose nakoze”.

Ati “Aha ngeze ubu ntekereza ko ndi umuririmbyi mwiza, umwanditsi mwiza kandi mfite byinshi byo kuvugaho. Niyo mpamvu iyi album izaba nziza cyane”.

Uyu muhanzi abajijwe impamvu yaba agiye kureka umuziki akora album ya nyuma nyamara avuga ko igihe agezemo yabahaye umuhanzi mwiza kurushaho. Yasubije ati “Hari ibindi nifuza kujyamo, nkeneye gukora ibindi bitandukanye birimo”.

Jason Derulo yakomeje ati “Ndifuza gushyira imbaraga zanjye mu gukora filime n’ibindi ndetse nanite ku muryango wanjye”.

Uyu mugabo ushaka kwinjira muri sinema ateye umugongo umuziki, ni umwe mu bahanzi bakunzwe ku rwego mpuzamahanga kuva mu 2009. Yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Whatcha Say’, ‘Marry Me’, ‘Fight For You’ n’izindi nyinshi.

Derulo kandi yigeze kuza mu Rwanda mu 2012 ubwo yataramaga mu gitaramo gisoza amarushanwa ya ‘Primus Guma Guma Super Star II’ yegukwanwe n’umuhanzi King James.

Jason Derulo agiye guhagarika umuziki yerekeze muri Sinema

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .