Iki cyemezo cyatumye Jamie Foxx yijundika Donald Trump watanze iri tegeko binyuze mu Biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ‘White House’.
Aya magambo yari yarashushanyijwe muri uyu Mujyi mu 2020 nyuma y’urupfu rwa George Floyd, wishwe n’umupolisi w’umuzungu.
Uru rupfu rwakuruye imyigaragambyo ikomeye yo kurwanya irondaruhu n’ihohoterwa bikorerwa abirabura.
Abantu benshi babonaga aya magambo nk’ikimenyetso gikomeye cyo kurwanira ubutabera bw’abirabura ndetse Jamie Foxx, yatekerezaga ko azahoraho, ariko ubu yatangiye gusibwa.
Jamie Foxx yavuze ko gusibwa kw’aya magambo ari intambwe isubira inyuma mu rugendo rwo kwishyira ukizana kw’abirabura muri Amerika.
Gusiba aya magambo byatangiye nyuma y’uko Meya wa Washington, D.C., Muriel Bowser, ashyizweho igitutu na White House. Umushinga w’itegeko rishya washyizweho, uteganya ko Washington D.C.; itazabona inkunga ya Leta mu gihe aya magambo yaba adahinduwe cyangwa se ngo asibwe burundu.
Uwo mushinga w’itegeko mushya wazanywe na Depite wa Georgia, Andrew Clyde, wanavuze ko aho hantu hakwiye kwitwa “Liberty Plaza” aho kwitwa “Black Lives Matter Plaza.”
Jamie Foxx nyuma yo kubona ibyategetswe byatangiye gushyirwa mu ngiro, ndetse aya magambo yatangiye gusibwa yagaragaje ko iki gikorwa kibabaje kandi giteye agahinda.
Ati “Birababaje. Nibuka ukuntu twarwaniye ko bikorwa none byatangiye gukurwaho.”
Gusiba aya magambo birahenze kuko bigomba gutwara miliyoni 610 z’Amadolari ya Amerika [arenga miliyoni 860 Frw]. Nanone, bizatwara igihe kinini kuko bizamara hafi amezi abiri kugira ngo bisibangane burundu. Abantu benshi bibaza impamvu Leta izakoresha ayo mafaranga yose mu gusiba ikintu cyari gihagarariye uburenganzira bw’Abirabura.
Meya Bowser yavuze ko gusiba ayo magambo burundu ari “ukwivanga kw’abadepite bidafite icyo bimaze.” Avuga ko guverinoma ya Amerika itagakwiye gutegeka impinduka ku mujyi wa Washington, D.C.
Yanagaragaje ko atemera igitekerezo cya Depite Clyde cyo guhindura izina ry’aho hantu rikaba “Liberty Plaza,” kuko bitesha agaciro impamvu nyamukuru y’icyo kimenyetso.
Umurongo wanditseho amagambo y’ikimenyetso cya ‘Black Lives Matter’ watekerejwe nyuma y’imyigaragambyo yabaye hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2020. Abantu bari basabye ubutabera kuri George Floyd, wishwe n’umupolisi i Minneapolis. Urupfu rwe rwatumye isi yose ihaguruka, abantu amamiliyoni bigaragambya basaba ko ihohoterwa rikorerwa Abirabura rirangira.
Meya Bowser yategetse ko uwo murongo ushyirwa hafi ya White House, kugira ngo agaragaze ko ashyigikiye iyo myigaragambyo. Wabaye ahantu hakomeye, aho abantu benshi bajyaga gufata amafoto no kwerekana ko bashyigikiye ukuri.
Uwo murongo ntiwari igishushanyo gusa wari ubutumwa bwerekaga Isi yose ko uburenganzira bw’Abirabura bugomba kwitabwaho.
Ku rundi ruhande, hari abashyigikiye ko usibwa bavuga ko uwo murongo wari uwa politiki cyane, bityo aho hantu hagomba guhabwa izina rihuriweho na bose. Depite Clyde n’abamushyigikiye bavuga ko “Liberty Plaza” ariryo zina ryiza. Ariko abandi bavuga ko guhindura izina ari ugusibanganya amateka no gucecekesha ubutumwa bwawo.
Jamie Foxx ni Umunyamerika w’Umwirabura, ndetse azwiho kwamagana akarengane. Yagiye avugira abantu barenganye, akoresha urubuga rwe mu gukangurira abantu kumenya ibibazo by’irondaruhu, ndetse ashyigikira imiryango y’abahuye n’ihohoterwa bakorewe na polisi. Kuba yarakajwe n’ivanwaho ry’uwo murongo bigaragaza uburyo akomeje guharanira ubutabera.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!