Jamie Foxx yashenguwe n’urupfu rwa mushiki we wari ufite ubumuga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Ukwakira 2020 saa 04:03
Yasuwe :
0 0

Jamie Foxx wamamaye muri Sinema no muri muzika, yashenguwe n’urupfu rwa mushiki we wapfuye, wari waravukanye ubumuga.

Mushiki w’icyamamare muri sinema witwaga Deondra Dixon yapfuye afite imyaka 36, yari asanganywe uburwayi yavukanye buzwi nka ‘Down’s syndrome’.

‘Down Syndrome’ cyangwa ‘Trisomy 21’ ni indwara umwana yandura mu gihe cy’isamwa, bitewe n’amakosa (Genetic disorder) abaho mu itangwa ry’utunyabugingo “Chromosome” dutangwa n’ababyeyi bombi ariko batabigizemo uruhare.

Dr. Annet Uwineza, umwarimu muri Kaminuza y’ u Rwanda, mu ishuri ry’ubuvuzi n’ubumenyamuntu, ufite impanyabumenyi ihanitse mu buvuzi bw’indwara z’uruhererekane, yigeze kubwira IGIHE ko umwana uyirwaye adindira mu bwenge no mu gihagararo.

Jamie Foxx w’imyaka 52 yanditse kuri Instagram agaragaza ko umutima we washengutse, ati “Umutima wanjye wacitsemo ibice miliyoni. Deondra Dixon ari mu ijuru ubu ari kubyina n’amababa ye. Ndagukunda byimazeyo na buri rugingo rwanjye.”

Yakomeje avuga ko atabona uko asobanura uko bakundaga kwishimana mu rugo bakabyina. Avuga ko uyu mushiki we asize icyuho mu mutima we, gusa akazagisibisha inzibutso nyinshi uyu mukobwa yamusigiye.

Deondra Dixon wari usanzwe ari Ambasaderi w’Umuryango ushinzwe gukurikirana ubuzima bw’ababana na Down’s Syndrome [Global Down Syndrome Foundation], yapfuye ku wa 19 Ukwakira.

Uyu muryango wa Global Down Syndrome Foundation yari abereye Ambasaderi wanditse ugaragaza ko, wabuze umuntu w’ingirakamaro.

Mu itangazo ryawo ryagiraga riti “Deondra yaje ku Isi mu muryango wamufataga nk’undi wese mu muryango. Bamuhaga impano. Bamufashije kwiga [...] twabuze umunyabwenge, umunyempano, uzi kwita ku bantu ndetse wanagira ubuntu.”

Ubusanzwe, umuntu muzima agira utunyabugingo ahabwa n’ababyeyi bombi 46, umugore atanga 23 n’umugabo agatanga 23. Kugira ngo habeho Trisomy 21, haba habayeho ikosa umwe muri bo agatanga utunyabugingo 24.

Iyi ndwara ntivurwa kugeza ubu, igikorwa ni ukwita k’uyirwaye. Ku wa 21 Werurwe, ni umunsi Isi yose izirikana abarwayi bayo.

Jamie Foxx yashenguwe n'urupfu rwa mushiki we wari waravukanye ubumuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .