00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jamie Foxx yahishuye ko umwaka ushize habuze gato ngo yitabe Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 December 2024 saa 09:39
Yasuwe :

Jamie Foxx wamamaye muri Sinema muri Amerika, yahishuye ko yari agiye kuva mu mubiri, ubwo yari azahajwe n’uburwayi bwamufashe mu mwaka ushize ariko Imana ikaza gukinga akaboko.

Uyu mugabo yabigarutseho mu kiganiro cye kigiye gutambuka kuri Netflix, mu ruhererekane rw’ibinyuzwa kuri uru rubuga bizwi nka Netflix Specials.

Muri iki kiganiro cyahawe umutwe ugira uti “Jamie Foxx: What Had Happened Was’’ agaragaza ibintu byose byamubayeho umwaka ushize ubwo yafatwaga n’uburwayi bw’amayobera.

Foxx muri iki kiganiro agaragara ashimira abafana be bamubaye hafi, bakamushyigikira kugeza atoye agatege.

Mu gace gato kagiye hanze, nta kintu na kimwe yumvikana avuga, gusa CNN yaganiriye na bamwe mu bari bitabiriye ubwo yafataga aya mashusho y’iki kiganiro, aho babwiye iki kinyamakuru ko yavuze ko “yibuka akangukira mu bitaro” ndetse “yagarukiye hagati y’urupfu n’umupfumu”

Umwe avuga ko uyu mugabo yagaragaje ko yamaze igihe kinini ari muri ‘coma’ ariko ku bw’amahirwe akaza kuvamo, ndetse akagaruka mu buzima.

Uwitwa Demecos Chambers, yavuze ko Jamie yagaragaje ko ‘iyo atajya mu bitaro muri icyo gihe yafatwaga cyangwa se iyo abaganga bamufata nabi, yari gupfa’.

Iki kiganiro cyafashwe mu Ukwakira uyu mwaka, biteganyijwe ko kizajya hanze ku wa 10 Ukuboza, aho kizagaragara ku rubuga rwa Netflix ari nayo yagize uruhare rukomeye mu itunganywa ryacyo.

Abitabiriye ubwo hafatwaga amashusho ya Jamie Foxx, basabwe gusiga ku muryango telefoni zabo gusa ntabwo bigeze babuzwa kuzagira icyo bavuga cyerekeranye nacyo.

Foxx ategerejwe muri filime yitwa “Back in Action” yahuriyemo na Cameron Diaz, izajya hanze ku wa 17 Mutarama 2025. Kugeza n’uyu munsi uyu mugabo ntabwo aragaragaza icyo yari arwaye.

Mu mashusho yashyize kuri TikTok mu mezi yashize, yavuze ko yari arwaye umutwe akamara iminsi 20 amerewe nabi.

Agaragaza ko nta kintu na kimwe yibuka mu byamubayeho muri icyo gihe. Ubwo yari arembye n’umukobwa we Corinne Foxx, yagaragaje ko arwaye bikabije ariko yirinda kuvuga uburwayi bwe.

Jamie Foxx yajyanywe mu bitaro muri Mata 2023, ariko muri Gicurasi umukobwa we avuga ko yabivuyemo.

Jamie Foxx yahishuye ko umwaka ushize habuze gato ngo yitabe Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .