TMZ mu makuru yakuye mu bantu ba hafi y’uyu mugabo, yafashe icyemezo cyo kwitabaza inkiko, kubera ko ibyamubayeho byari ukumuhohotera.
Yatangaje ko nta muntu urafungwa ndetse nta n’ukekwa uratangazwa amazina. Gusa, polisi ngo yatangiye iperereza aho ishaka kuvugana n’umwe mu bari ahabereye iki gikorwa.
Polisi yatangiye gukusanya ibimenyetso ihereye ku mashusho yakuye muri restaurant Jamie Foxx yaterewemo iki kirahure, ariko nta kindi kintu iratangaza kijyanye n’ibyo yabonye mu iperereza rigeze hagati.
Ku wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024 nibwo Jamie Foxx yakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru ye, muri restaurant izwiho gusohokeramo ibyamamare yitwa Mr. Chow, iherereye i Beverly Hills muri California.
Icyo gihe, Jamie Foxx yari ari kumwe n’umukobwa we, Corinne hamwe n’inshuti z’umuryango nubwo bitaje kugenda nk’uko yabishakaga.
Ubwo ibi birori byari birimbanyije, Jamie Foxx yatewe ikirahure ku munwa n’umuntu wari wicaye ku meza begeranye nk’uko TMZ yabitangaje. Iki kirahure cyahise gikomeretsa Foxx ndetse kinazamura intonganya hagati yabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!