James na Daniella n’abo bazafatanya bahishuye aho bageze imyiteguro y’igitaramo “Mpa Amavuta Live Concert”

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Gashyantare 2020 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Benshi bari bamaranye imyaka icyifuzo cyo kubona couple z’abaramyi zizwi mu muziki uhimbaza Imana zahuriye mu gitaramo kimwe. Izo nzozi zigiye kuba impamo, ibyifuzo bigiye gusubizwa binyuze muri James na Daniella bateguye igitaramo gikomeye kizabera muri Kigali Arena.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2020 ahazabera iki gitaramo habereye ikiganiro n’abanyamakuru bari kumwe na bamwe mu bahanzi bazabafasha barimo; Kavutse Olivier, Maya Fabrice, Papi Clever, Ben Serugo na Nkomezi Prosper.

Aba bahanzi bose bijeje abanyamakuru kuzakorera abakunzi babo igitaramo cy’amateka.

James asubiza umunyamakuru wari umubajije niba atari igitaramo cy’abashakanye gusa yagize ati ”Kuba abakundana ari bo bazacyitabira ni agace gato, ni igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana, nutarubatse agomba kuzaza kwiga kuko kizanamurikirwamo album ibyo byose bireba n’abatubatse.”

James yavuze ko iki gitaramo kizatangira saa cyenda z’amanywa aho imiryango izaba ifunguye saa munani z’amanywa, saa munani n’igice kugeza saa cyenda bazaba bari gusenga, saa cyenda umuhanzi wa mbere azaba ageze ku rubyiniro kuko igitaramo kizarangira saa moya z’umugoroba.

Maya Fabrice mu kiganiro n’abanyamakuru yashimiye Imana ko igitaramo cya mbere cya James na Daniella kigiye kubera muri Kigali Arena.

Ari James na Daniella cyangwa abahanzi bazafatanya bavuze ko imyiteguro y’iki gitaramo bayigeze ku musozo ku buryo biteguye kuzashimisha abazitabira iki gitaramo.

James na Daniella bafite igikundiro cyo ku gasongero mu bihebeye ibihangano byo kuramya no guhimbaza Imana, bateguye igitaramo gikomeye bahurijemo couple z’abaramyi zikunzwe mu gihugu.

Iki gitaramo cyiswe “Mpa Amavuta Live Concert” gitegerejwe kubera muri Kigali Arena ku wa 1 Werurwe 2020.

James na Daniella bagiteguye bagamije kumurika album yabo ya mbere bise “Mpa Amavuta’’ izaba iriho indirimbo umunani.

Cyatumiwemo abahanzi bakomeye barimo andi ma-couple azwi cyane mu muziki wo kuramya Imana arimo iya Ben na Chance; Tuyizere Papi Clever na Ingabire Dorcas; Maya na Fabrice na Amanda Fung na Kavutse Olivier babarizwa muri Beauty for Ashes.

Abazacyitabira kandi bazataramirwa n’abahanzi barimo Prosper Nkomezi uri mu bafite igikundiro, René Patrick, Ndayisenga Esron wamamaye muri True Promises na Gaby Kamanzi.

Couple ya James Rugarama na Daniella Mukiza ifitanye abana babiri. Ni imwe mu zakoze umuziki ukabasha kugera ku kigero nk’icyo uyu munsi bariho. Bavuga ko kuba indirimbo zabo ziri kwamamara cyane mu buryo bwihuse ari ubushake bw’Imana n’amasengesho yabo adasiba.

Mu minsi ishize babwiye IGIHE ko babanye igihe kinini babitsanya amabanga, nyuma bafata umwanzuro wo kugirana umubano w’urukundo no kuririmbana nka Couple.

Ni ku nshuro ya mbere James na Daniella bagiye gukorera igitaramo mu Rwanda, gusa si cyo cya mbere bakoze kuva batangiye umuziki kuko hari icyo bakoreye muri Uganda mu mpera za 2017.

Kwinjira muri “Mpa Amavuta Live Concert” ku bazagura amatike mbere ni 3 000 Frw, 15 000 Frw na 30 000 Frw ku bazagura amatike mbere mu gihe abazayagurira ku muryango bizaba ari 5 000 Frw, 10 000 Frw na 20 000 Frw.

Abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo imbere y'abanyamakuru
Abanyamakuru basobanuriwe aho imyiteguro y'iki gitaramo igeze ndetse na gahunda yacyo muri rusange
Daniella na James bagiye gukora igitaramo “Mpa Amavuta Live Concert”
Uhereye ibumoso: Kavutse Olivier, Maya Fabrice, Papi Clever, James na Daniella, Nkomezi Prosper na Ben Serugo bafata ifoto y'urwibutso nyuma y'ikiganiro n'abanyamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza