Aba banyarwanda bazagaragara muri iyi filime barimo David Murenzi, Jones Kennedy Mazimpaka, Malaika Uwamahoro, Ruth Bahali na Shandari Kanyoni. Uretse Jah Prayzah izaba irimo Tawanda Denga wamamaye muri sinema iwabo cyane muri filime yiswe “The Signal”.
Iyi filime igiye kujya hanze mu minsi ya vuba bahuriyemo yiswe “Alkebulan: The Garden of Eden”. Iyi filime yari yabanje kwitwa ‘Africanda’ ariko izina riza guhindurwa kubera intumbero yayo.
Igiye kujya hanze mu ruhererekane rw’ibice byayo bizaba bigamije kwishimira abirabura, amateka yabo, akarango kabo ndetse n’imbaraga zabo mu kubara inkuru zabo.
Igamije kwishimira ubudasa bwa Afurika ndetse n’ubuhanga bw’Abanyafurika muri rusange mu mico itandukandukanye, n’umusanzu wabo mu isi. Ni uguhinyuza inkuru zitandukanye ziharabika uyu mugabane ndetse no kuwutwerera abantu baheranywe n’amateka batanakandagiye ku ntebe y’ishuri.
Ikinamo abakinnyi ba filime bakomeye bakomoka mu bihugu nka Zimbabwe, Rwanda, Senegal, Kenya, Uganda, Nigeria na Afurika y’Epfo.
Amashusho yayo yafatiwe mu bice bitandukanye byo mu Rwanda, Senegal na Zimbabwe ku bufatanye na Visit Rwanda.
Ivuga inkuru y’umukobwa wiga muri kaminuza usubira ku hahise ndetse n’ahazaza he ashaka kumenya inkomoko ye ndetse n’icyerekezo cye.
Yakozwe na Tariro Washe wo muri Zimbabwe ndetse na Annette Uwizeye wamamaye akora filime “The 600: The Soldiers’ Story” ivuga ku rugendo rwabo mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagiye hanze mu 2019. Aba bagore uko ari babiri nibo ba-producers bayo.
Umunya-Zimbabwe Steven Chikosi, niwe wayoboye ifatwa ry’amashusho yayo.
Umuhanzi Mukudzeyi Mukombe wamamaye nka Jah Prayzah, uzagaragara muri iyi filime nk’umwe mu bakinnyi b’imena ni umwe mu bafite izina rikomeye muri Afurika. Uyu mugabo w’imyaka yatwaye ibihembo bitandukanye birimo MTV African Music Award 2016 n’ibindi.
Yanakoranye n’abahanzi barimo Davido, Diamond Platnumz, Harmonize, Yemi Alade n’abandi batandukanye.
Reba agace gato k’iyi filime biteganyijwe ko izerekanwa mu Rwanda mu minsi ya vuba
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!