00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iyo agahararo gashize! Liza yatangiye kwirwariza nyuma yo gutandukana n’umugabo we wamufashaga mu muziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 July 2022 saa 07:49
Yasuwe :

Umunyarwanda yaciye umugani ati “Iyo agahararo gashize uwahekwaga arigenza!” Umuhanzikazi Liza wamenyekanye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma yo gutandukana n’umugabo we wari usanzwe amufasha mu muziki, yatangiye kwirwariza.

Mu minsi ishize nibwo IGIHE yabagejejeho inkuru y’uko Mugisha Elizabeth uzwi nka Liza yatandukanye n’umunyamakuru Ishimwe Edson wamenyekanye nka Edman nyuma y’amezi atanu gusa bari bamaze bashyingiranywe.

Amakuru yizewe yari ahari yavugaga ko aba barushinze mu Ukuboza 2021 batandukanye muri Gicurasi 2022 nyuma y’amezi ane bimukiye muri Canada aho uyu mugore yari asanzwe atuye.

Ni inkuru yatunguranye ku bari bazi uyu muryango ndetse bamwe babanje no kutayizera bakeka ko ari ay’itangazamakuru ariko nyuma baje gusanga ibintu byarafashe indi ntera.

Mu kiganiro twabashije kugirana na Ishimwe Edson Edman, yabajijwe niba azakomeza gukorana n’uwari umugore we mu muziki, avuga ko nubwo batandukanye batabaye abanzi, icyakora ibyo gukomeza gukorana byo bizaterwa no gushaka k’uyu muhanzikazi.

Liza utaragira ijambo na rimwe avuga yahisemo gusohora indirimbo bari barakoranye ndetse inagaragaramo ikirango cya sosiyete ye.

Bigaragara ko Liza yatangiye guhindura umuvuno kuko indirimbo zacaga kuri shene ya Youtube y’iyi sosiyete yatangiye kuzishyira ku ye bwite.

Indirimbo nshya Liza yasohoye yitwa ‘Ni wowe’ yahuriyemo n’undi muhanzikazi witwa Chanty.

Liza uherutse gutandukana n’umugabo we wamufashaga mu muziki yatangiye kwirwariza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .