00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iyo abantu batemeye inama barahanwa - Minisitiri Utumatwishima asubiza Yago

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 September 2024 saa 09:21
Yasuwe :

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yagaragarije Yago Pon Dat ko yifuza guhura n’abafana be akabereka ibitagenda neza ku myitwarire yabo.

Minisitiri Utumatwishima yasubije Yago nyuma y’aho agaragaje ko habayeho kwibeshya ku bafana be bakabita agatsiko kandi atari ko biri.

Yago yifashishije amashusho y’ijambo Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yatangaje ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi muri rusange mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro.

Mu ijambo rye Minisitiri Utumatwishima yagize ati “Mujya mwumva abo RIB ivuga ngo ni Big Energy, buriya ibintu bitangira byitwa Big Energy bigatangira mubona ari agatsiko gato bikarangira bibaye nk’igitekerezo cy’impinduramatwara, bikarangira wabipfiriye, bikarangira mukoze ishyano.”

“Iyo bakubwiye ngo bireke bivemo, ntuzane ibintu byo kujya impaka, bariya bantu ni bakuru bafite amakuru tudafite, ni inzego z’iperereza.”

Yago yanditse asa nk’ukosora Minisitiri Utumatwishima, ati “Nyakubahwa Minisitiri Utumatwishima, Big Energy ni abakunzi b’ibikorwa byanjye (akazi nkora) ntabwo ari agatsiko nk’uko mubibwiye abo mubereye abayobozi ari bo urubyiruko. Icyitonderwa: Ikibazo kiri muri Showbizz yo mu Rwanda cyarabananiye none ni njye uhindutse icyasha! Isi irareba!”

Mu gusubiza Yago, Minisitiri yamubwiye ko yitiranyije ibyo yatangaje kuko hari abitwaza Big Energy bagafana mu buryo budakwiriye, bikagaragara nabi amubwira ko niba hari abafana be bifuza ko baganira bamwandikira.

Ati “Niba hari abafana bawe bifuza ko twaganira nkababwira ibyo bakosora mu kugushyigikira, banyandikire tubipange. Nta mutima mubi. Erega nanjye nitabiriye igitaramo cyawe ndetse namamaza indirimbo zawe kubera kugushyigikira. Iyo abantu batangiye gutandukira, tujya inama, iyo batemeye inama barahanwa.”

Yabwiye uyu musore ko gufana byemewe ariko hari igihe habaho gutandukira abantu bakagirwa inama, mu gihe batazumvishe bagahanwa.

Ati “Gufana umuhanzi, gufana umupira, ni ibintu byemewe tunashaka cyane. Gufana amafuti, kwibasira abo muhuje umwuga, kujya inzira y’amacakubiri ni kirazira. Na ho showbizz yo, twese tuzafatanya, bizajya ku murongo kandi vuba.”

Mu ntangiriro za Nzeri 2024, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira Thierry, yatangaje ko umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent ‘Yago Pon Dat’, yahunze mu gihe yakurikiranwagaho ibyaha biremereye.

Tariki ya 31 Kanama 2024, Yago yashyize ku muyoboro we wa YouTube videwo ndende itaravuzweho rumwe, yumvikanamo urutonde rw’abantu bafitanye amakimbirane, barimo abanyamakuru, abahanzi n’ibindi byamamare.

Muri aya mashusho hari aho yumvikanye ashinja ababyeyi ba bamwe mu bo yavugaga ko bamurwanyije kuva kera, kuba barakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Utumatwishima yabwiye Yago ko niba hari abafana be babyifuza bazamwandikira bagahura akabaganiriza uko bakwitwara mu buryo buboneye
Yago Pon Dat amaze igihe ari kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .