00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

B Threy yashyize hanze indirimbo yo guha ‘gasopo’ Maître Gims

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 May 2025 saa 12:36
Yasuwe :

B Threy yasohoye indirimbo nshya yise ‘Kabeho’ yahurijemo abahanzi b’amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda, ahamya ko ari ‘gasopo’ bageneye Maître Gims n’undi wese uvuga nabi u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.

Ni indirimbo yiganjemo amagambo yumvikana nko gusubiza abamaze igihe bibasira u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo, ari nako baruratira abataruzi neza bumvikanisha uko Abanyarwanda batewe ishema narwo.

Mu kiganiro na IGIHE, B Threy yavuze ko iyi ndirimbo ari ‘gasopo’ ku bahanzi bayobowe na Maître Gims wiyemeje guharabika u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.

Ati “Igitekerezo cy’indirimbo cyaturutse ku bibazo tumazemo iminsi, wabonaga abahanzi bayobowe na Maître Gims barihaye ijambo k’u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo, natwe rero twakoresheje inganzo kugira ngo tubabwize ukuri kandi banamenye ko ntawe uzemera ko bakomeza kubeshya Isi kandi ari twe dufite ukuri n’ibimenyetso byo kuvugiraho.”

Nyuma yo kwiyemeza gukora iyi ndirimbo, B Threy ahamya ko ari bwo yatangiye gushaka abo bazayihuriramo birangira ayikoranye na Riderman, Diplomate, Malaika Uwamahoro, Ish Kevin na Logan Joe.

Uyu muraperi ahamya ko mu gihe abahanzi b’ahandi bakongera kwibasira u Rwanda nabo batazahwema kubabwiza ukuri bakoresheje impano yabo cyane ko ari wo musanzu bagomba Igihugu.

Iyi ndirimbo igiye hanze nyuma y’iyo Ish Kevin yise ‘Rwanda’ nayo iri muri uyu mujyo.

B Threy yavuze ko nk'abahanzi batazemera ko hari bagenzi babo bakomeza guharabika u Rwanda n'ubuyobozi bwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .