Ni indirimbo yiganjemo amagambo yumvikana nko gusubiza abamaze igihe bibasira u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo, ari nako baruratira abataruzi neza bumvikanisha uko Abanyarwanda batewe ishema narwo.
Mu kiganiro na IGIHE, B Threy yavuze ko iyi ndirimbo ari ‘gasopo’ ku bahanzi bayobowe na Maître Gims wiyemeje guharabika u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.
Ati “Igitekerezo cy’indirimbo cyaturutse ku bibazo tumazemo iminsi, wabonaga abahanzi bayobowe na Maître Gims barihaye ijambo k’u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo, natwe rero twakoresheje inganzo kugira ngo tubabwize ukuri kandi banamenye ko ntawe uzemera ko bakomeza kubeshya Isi kandi ari twe dufite ukuri n’ibimenyetso byo kuvugiraho.”
Nyuma yo kwiyemeza gukora iyi ndirimbo, B Threy ahamya ko ari bwo yatangiye gushaka abo bazayihuriramo birangira ayikoranye na Riderman, Diplomate, Malaika Uwamahoro, Ish Kevin na Logan Joe.
Uyu muraperi ahamya ko mu gihe abahanzi b’ahandi bakongera kwibasira u Rwanda nabo batazahwema kubabwiza ukuri bakoresheje impano yabo cyane ko ari wo musanzu bagomba Igihugu.
Iyi ndirimbo igiye hanze nyuma y’iyo Ish Kevin yise ‘Rwanda’ nayo iri muri uyu mujyo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!