Tom Close yasabye Chris Hat ugiye gukorana na Muyoboke kwiyambaza noteri mu masezerano bagiranye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Ugushyingo 2020 saa 03:14
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda yagize ati "iyagukanze ntiba inturo", undi ati ”kwirinda biruta kwivuza!” Tom Close yagiriye inama Chris Hat, umuhanzi uheruka kwinjira mu mikoranire na Muyoboke Alex, ko amasezerano bagiranye yayajyana mu mategeko, agashimangirwa na noteri.

Tom Close ni umwe mu bakoranye na Muyoboke igihe kinini, gusa baje gutandukana nabi. Icyabatandukanyije cyakomeje kugirwa ibanga, icyakora ikizwi ni uko nta masezerano bari baragiranye yemewe n’amategeko.

Ibi byumvikanisha neza impamvu uyu muhanzi mukuru yagiriye inama Chris Hat kugana amategeko, bagasinyira aya masezerano imbere ya noteri wa Leta.

Ugutandukana kwa Tom Close na Muyoboke kwabyaye umwuka mubi ukomeye hagati yabo. Gusa uko iminsi yagiye yisunika niko aba bagabo bagiye bicara bagacoca ibyari byabateranyije, bahitamo kubana neza nubwo batongeye gukorana.

Muyoboke wari watumiye uyu muhanzi mu birori byo gusinyisha Chris Hat, ubwo yari ahawe ijambo, Tom Close yaratunguranye asaba uyu musore guhesha agaciro ibyo bemeranyije, bakajyana amasezerano mu mategeko.

Ati ”Sinzi ngo amasezerano yagiranye n’uyu musore ameze gute, ndifuza ko byazagenda neza, buri umwe wese akabona inyungu nk’uko yazitekereje. Hari igihe bucya abantu bakibagirwa ijoro banyuranyemo, muzajye mu mategeko, aya masezerano muyasinyane imbere ya noteri.”

Yakomeje avuga ko igihe babigenza gutya, uyu musore yatera imbere.

Ati “Umuhe ibyo wamwemereye kuko uri umuhanzi mwiza, na we akore ibyo asabwa kuko ni umujyanama mwiza, ibi nimubikora mu myaka mike iri imbere tuzajya tujya muri Kigali Arena tugiye kukureba.”

Tom Close yifuza ko Muyoboke yazakizwa n’umuziki kuko yawitangiye

Tom Close wishimiye ko Muyoboke yasinyishije umuhanzi mushya, yibukije uyu musore ko umuziki ari umurimo wamukiza kandi by’igihe kirekire.

Kugira ngo ibyo bigerweho ariko ngo bisaba kwitwararika inama eshatu Intore Masamba yari yamugiriye, arizo kwirinda abagore, inzoga no kudatwarwa n’ubwamamare.

Ageze kuri Muyoboke, Tom Close yamushimiye bikomeye, ati ”Ndashimira Muyoboke, twatangiranye uru rugendo tunyurana muri byinshi, twanyuranye mu bikomeye no mu byiza. Ibihembo byinshi natwaye yaba Salax Awards, PGGSS n’ibindi, byose byaturutse ku musaruro w’ibyo twakoranye, ndamushimiye.”

Tom Close avuga ko nubwo batandukanye nabi, yifuza ko igihe cyazagera akavuga ibyiza bya Muyoboke, ndetse ko hari igihe bazongera gukorana mu bintu bimwe cyangwa ibindi.

Yakomeje ati ”Muyoboke ni umugabo ukwiye kuzakizwa n’uyu muziki, nibyo uramutunze, ariko akwiye kuzakizwa na wo, akubaka inzu agakora ubucuruzi kubera ko yawitangiye.”

Indirimbo y’uyu musore wasinyanye amasezerano na Muyoboke Alex

Tom Close yasabye umuhanzi wasinyanye amasezerano na Muyoboke Alex kuyajyana kwa Noteri
Tom Close na Chris Hat, umuhanzi mushya Muyoboke Alex yasinyishije
Tom Close yavuze ko igihe aya masezerano yajyanwa mu mategeko byatanga umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .