Ivumburamatsiko kuri Knowless: Indirimbo akunda zanditswe na Clement, urwibutso rwo mu bwana, umukobwa we n’ibindi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Nyakanga 2020 saa 10:38
Yasuwe :
0 0

Ni we muhanzikazi mu bo mu gisekuru gishya cyaje mu muziki guhera mu 2010 ugishikamye kandi ukunzwe cyane, kubera ibihangano bye binyura abato n’abakuru.

Ingabire Jeanne wamamaye nka Knowless w’imyaka 29, afite umwana umwe w’umukobwa witwa Ishimwe Butera Or yabyaranye n’umugabo we Ishimwe Clement.

Knowless ni we mwana rukumbi ababyeyi be babashije kwibaruka bakiriho, cyane ko bitabye Imana akiri muto, arerwa na nyina wabo nawe wari umukobwa muto. Afite amateka akomeye mu muziki kuko amaze gushyira hanze album eshanu ndetse ateganya gushyira hanze izindi ebyiri mu gihe kiri imbere.

Usibye ibihangano n’ijwi rye, hari abamukundira ko ari umugore w’ikimero ndetse ushobora kwibeshywaho n’abatamuzi, bakaba bashora imitoma bagira ngo ni inkumi.

Ni umunyabigwi! muri kanama 2015 yegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryabaga ku nshuro ya 5, bituma aba umuhanzikazi umwe rukumbi watwaye iri rushanwa ubu ritakibaho.

Uretse umuziki ni n’umunyabwenge kuko mu mwaka ushize yari mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu muri Oklahoma Christian University.

IGIHE yamuganirije ahishura byinshi abakunzi b’umuziki bamwibazaho, birimo byinshi bitakunze kuvugwa ku buzima bwe.

IGIHE: Uherutse gushyira hanze indirimbo nshya wise ‘Nyigisha’. Igitekerezo cyayo cyaje gite?

Knowless: Indirimbo ntabwo ari njye wayanditse, yanditswe na Clement ariko ibintu birimo ni ibintu twajyaga tuganiro hamwe na we cyangwa n’abandi. Turi muri studio ari gukora ’beat’ arambwira ngo mfite igitekerezo, akimara kubikora numva ni nziza duhita tuyikora gutyo. Numvise ari gucuranga neza hanyuma turayitangira.

IGIHE: Yumvise ate ko iriya ngoma ijyanye n’ubuzima busanzwe?

Knowless: Hari igihe mwicara ukumva ugize igitekerezo nk’umuhanzi akenshi gitandukanye, buriya muri studio haba harimo indirimbo nyinshi mugahitamo isohoka, agitangira kuyikora twumvise aribwo butumwa dukwiriye guhita dupanga.

IGIHE: Muri studio byabaga bimeze bite mu ikorwa ryayo?

Knowless: Turi muri studio kuva ku ijambo rya mbere kugeza ku rya nyuma numvaga nshaka kuba uwo muntu. Nkumva nakwishima isi abayituye babaye gutyo, nkumva nakwishima Isi iramutse yuzuyemo abantu bafite ubumuntu. Numvaga iri kunkora ku mutima.

Hari umuntu wayumvise arambwira ati ’iyi ndirimbo irakuze cyane, abantu ba mbere izabanza gufata ni abantu bakuze.’ Imaze gusohoka byarantangaje ukuntu yakunzwe n’urubyiruko. Numvaga igenewe abantu bose ariko byarantunguye ukuntu abato n’abakuze bose bayikunze.

IGIHE: Ninde wanditse uburyo amashusho ya ‘Nyigisha’ agomba kugendamo?

Knowless: Ni Meddy Saleh ariko yari afatanyije na Clement, ariko nanjye barambwiraga nkagira ibitekerezo ntanga. Amashusho yayo abantu bayakiriye neza cyane.

IGIHE: Hari aho mu mashusho mwifashishije umukobwa wawe ‘Or’, mwabitekereje mute?

Knowless: Igitekerezo cyo gukoresha Or cyavuye muri twese. Numvaga buriya butumwa ari ubutumwa twagatanze nibura nk’abantu babasha kugera ku muntu urenze umwe tugire ikintu tubaha iteka ryose bazahora bibuka. Numvise ntajya guha ubutumwa abantu ntihereyeho cyangwa se ngo mpere ku banjye.

Bajya bavuga ngo umwana apfa mu iterura, iyo umwana umuhaye uburere bwiza, ukamuha inzira ngenderwaho akiri muto, biragoye ko yatana akava muri iyo nzira. Nifuje rero ko igihe azaba yakuze azibaza impamvu yabaye umwe mu bagize uruhare mu ikorwa ry’iyi ndirimbo bikagira icyo bimwigisha. Numvaga agomba kugiramo uruhare. Nifuza ko aba uwo muntu naririmbye.

IGIHE: Mufata amashusho yari azi ibyo arimo ?

Knowless: [Aseka cyane] akunda kwifotoza cyane turi gufata amashusho yari azi ko turi gufata amafoto. Hanyuma ariko buriya kariya kantu gato mwabonye ke agaragara mu mashusho twagafashe igihe kinini kuko buri kanya yagendaga ahindukira avuga ngo ndashaka kureba ndashaka kureba…. gusa, yari azi ko turi gufata amashusho.

IGIHE: Wari waravuze ko utazamushyira mu itangazamakuru, ubu watangiye kugenda wisubiraho?

Knowless: Ntabwo nisubiyeho! Ikintu cyose cyagira ingaruka nziza ku muryango nyarwanda kandi na we kikamugiraho ingaruka nziza nakwifuza ko yakigiramo uruhare. Niba ndi gutanga ubutumwa buvuga ku bumuntu, byanze bikunze na we hari iherezo azagira, agomba rero kumenya ko iyo ukoze neza ugira iherezo ryiza.

IGIHE: Imyiteguro ya album yawe ya Gatanu igeze he?

Knowless: Ndi gutegura album ebyiri icyarimwe. Iya gatanu yararangiye ndi gukora ku ya gatandatu. Bigenze neza uyu mwaka zose zaba zarangiye. Iya gatanu iriho indirimbo 10. Naherukaga gushyira hanze album mu 2016, iya gatanu indirimbo nyinshi ziriho zirazwi. Iya gatandatu niyo izaba iriho nshyashya nyinshi, nayo izaba iriho indirimbo 10.

IGIHE: Ni uwuhe mwihariko izi album zawe nshya zifite?

Knowless: Burya gushyira hanze album cyangwa se kuririmba k’umuhanzi bimeze nko gukura k’umwana. Hari intambwe ihari hagati y’iz’abanje n’izi nshya ngiye gushyira hanze. Hariho itandukaniro.

IGIHE: Zose ziganjemo urukundo?

Knowless: Twagiye dukora ku bintu bitandukanye. Urukundo n’ubuzima busanzwe. Kuri izi album hariho indirimbo yo kuramya Imana. Mwitege ko muri izo ndirimbo 20 cyangwa zirengaho, byanze bikunze hazaba hariho indirimbo zo kuramya.

IGIHE: Zizajya hanze ryari ?

Knowless: Zizasohokera rimwe. Sindamenya neza igihe tuzazishyirira hanze.

IGIHE: Igitekerezo cyo kuzikora cyaje kubera gahunda ya Guma mu rugo?

Knowless: Oya. Iyo hatabaho guhagarika ibitaramo iyo gahunda twari tuyifite ndetse nkanakora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 maze nkora umuziki.

IGIHE: Ukomoje kuri iyo myaka icumi umaze mu muziki, umuntu yakwibaza ikintu umaze kwiga mu gihe umaze ukora umuziki?

Knowless: Nta kintu kidashobokera umutima ushaka, iyo ufite ubuzima bufite intego ibintu bigenda neza. Imyaka 10 si mike, ariko si na myinshi cyane. Nungutse byinshi, ubuzima bwanjye navuga ko 70% bwagize igisobanuro ntangiye umuziki. Nungukiyemo abantu b’umuryango munini, abantu bansengera buri munsi twaba turi kumwe cyangwa tutari kumwe.

IGIHE: Ni ibihe bihe byiza utazibagirwa mu gihe cy’imyaka 10 umaze mu muziki?

Knowless: Ni ukuba ndi ku rubyiniro. Niyo waba wapfushije cyangwa hari ikintu kitagenda neza, iyo uri ku rubyiniro birahinduka. Ni wowe uba uri umunezero wabo. Nicyo cya mbere kinshimisha, mba numva ndi kwivura mu buryo ntazi. Ibihe byose biranshimisha kuko umuziki ari ikintu niyumvamo.

IGIHE: Ni ibihe bibi wanyuzemo mu muziki?

Knowless: Ntabwo navuga ko ari ibihe bibi, ariko nagiye nandikwaho inkuru mbi z’ibihuha zisebanya zitari zo. Inkuru navuga ko ari iz’abanyanga ariko impamvu ntavuga ko ari bibi cyane ni uko byanga bikunze bigomba kubaho, kuko iyo bitabayeho burya ntabwo uba umaze gutera intambwe igaragara.

IGIHE: Urugero rw’inkuru yakubabaje?

Knowless: Ibintu bijyanye n’amagambo ntabwo bimbabaza, nabitekerezaho, ndi umuntu ariko ntabwo bintwara umwanya munini. Hari izo bagiye bakorera photoshop bakanshyira ku mafoto y’urukozasoni, mu bihe babikoreyemo ntabwo abantu benshi bari basobanukiwe ko ibintu byo guhindura amafoto bibaho; hari abantu babifataga nk’aho aribyo. Hari n’izindi nkuru nyinshi!

IGIHE: Mu 2012 hari ubwo banditse ko wagiye ku rubyiniro wasinze!

Knowless: Yego, n’iyongiyo! Abantu banzi bazi ko nagiraga amasoni cyane ku buryo nta muntu watekerezaga ko nzamara igihe kinini mu muziki nkora kandi nkunzwe. Nta muntu narebaga mu maso, nagiraga isoni, navugaga amagambo make.

Ngitangira rero umuziki ndumva naraguye nka kabiri ku rubyiniro, nta muntu wumvaga ko byabayeho ari ibyago kandi umukinnyi wese uri mu kibuga aragwa na hariya rero kubera ukuntu tuba dusimbuka hari igihe usimbuka ugatsikira, ariko nta bihe bidashira.

IGIHE: Ziriya nkuru zaje mu myaka ya 2011 na 2012 mu gihe wari ugitangira umuziki, ntabwo byahungabanyaga?

Knowless: Natangiye umuziki nkiri muto nari ngiye kwimukira mu wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, ntabwo byabura kukubabaza, byanga bikunze birakubangamira.

Njyewe ukuntu nteye numva ikintu cyose ntakoze ntacyo kiba kimbwiye, wenda ikintu nakoze cyo cyantera ipfunwe ariko nk’umuntu wari ukiri muto ntabwo byari kubura kumbabaza kuko urumva nari ndi mu myaka 17 cyangwa 18, gusa nta gihe na kimwe byigeze bituma numva nareka umuziki, kuko igihe natangiye kuwukora nibwo natangiye kugira ibyishimo. Nibwo numvise mfite ubuzima bufite intego, mfite icyerekezo.

Nta kintu na kimwe cyari gutuma mva mu byishimo byanjye.

IGIHE: Ni ukuvuga ko nta gihe na kimwe wigeze wumva wareka umuziki?

Knowless: Reka reka! Ushobora kubabara ukibaza impamvu abantu batekereza ikintu iki cyangwa iki, ariko kumbwira ngo bantutse, bamvuze… byose ndabireka! Ntabwo nigeze mbitekereza.

IGIHE: Icyo gihe mu muryango iyo babonaga inkuru nka ziriya kuri wowe ntabwo bagiraga ikibazo?

Knowless: Natangiye umuziki umuryango utanshyigikiye cyane kuko ntabwo umuziki wari ufite isura nziza, muri uko kuvugwa rero ibi cyangwa biriya ntabwo bari kumpamagara kuko batari banshyigikiye. Ni njyewe wagombaga kumenya uko ngomba kwitwara, ni njyewe wagombaga gufata umwanzuro w’ibyo, ntabwo umuryango wigeze ubyivangamo.

IGIHE: Inshuti zo?

Knowless: Inshuti zanjye twari tuziranye zandwaniye ishyaka cyane. Baravugaga bati ariko umuntu atuka undi gute atanamuzi?

IGIHE: Ni ikihe kintu utinya kurusha ibindi?

Knowless: Ntinya kuzagira iherezo ribi, ntabwo nzi iyo umuntu apfuye uko bigenda, aho ajya n’ibyo aba ari gutekereza, ariko ntinya kuzagira iherezo ribi pe! Nibaza ko nyuma yo gupfa hari ubundi buzima buzabaho, ntabwo numva ngo abantu mu buzima bwo muri iyi Si abantu bazamo bakaruha bizarangirira aho.

IGIHE: Ni uruhe rwibutso ufite ku babyeyi bawe?

Knowless: Bambwiye ko Papa na Mama wanjye bankundaga cyane. Hari n’abajya bavuga bati ‘Butera yarahombye’. Rero kera nkiri umwana ikintu cyose bababwiraga ko ari cyiza ku mwana baragendaga bakagihiga mpaka bakibonye.

Rero bababwiye ko amagi y’inkware ari meza ku bana, papa yirirwaga ayahiga. Nibaza ko ubu nonaha ntarirya cyangwa nkaba nanarirya, nicyo kintu cyangumye mu mutwe kubera ko ari ibintu byari bitangaje.

IGIHE: Or we ni ikihe akunda ku buryo na we iyo agishatse uhihibikana?

Knowless: Abana b’iki gihe se ko batazi amagi y’inkware! We akunda tuno tuntu tw’abana, amashokola (chocolats), ibisuguti (biscuits) na bombo (bonbon). Buri gihe iyo nagiye ku kazi aba azi ko ndamuzanira ikintu. Aba azi ko iyo twagiye tuba turazana ikintu Or akunda.

IGIHE: Ni ikihe kintu utakazaho amafaranga menshi?

Knowless: Ikintu ntakazaho amafaranga ndumva kinyobeye, ariko iyo ngiye guhaha ndeba utuntu twose. Mbese mfata utuntu twose ku buryo ndagera mu rugo nkasanga ntacyo nibagiwe.

IGIHE: Ni ikihe kintu cyatuma ubeshya?

Knowless: Kutabeshya muri iyi si biragoye, ushobora kuba utabeshya ibintu bihambaye ukaba wabwira umuntu mufitanye gahunda uti ngeze aha ndaje, ariko ngerageza kubyicuza. Ikintu gikomeye cyansaba kubeshya keretse uko kubeshya kuri bukize umuntu.

IGIHE: Ni ikihe kintu cyakubabaje hanze y’umuziki ?

Knowless: Kuba ntarabashije kugira ababyeyi cyangwa umuryango byarambabaje. Ikindi numva iyo ngira murumuna wanjye cyangwa musaza wanjye byari kuba biryoshye, nabyo byarambabazaga ariko byaje gushira mbonye Or kuko amfata nk’umwana mugenzi we, mba mvuga nti ’uyu ni wa murumuna wanjye waje mu bundi buryo’.

Ikindi nigeze kubura inshuti yanjye twitiranwaga amazina yose, namubuze nkiri mwana, nigaga mu wa gatanu w’amashuri abanza. Byarambabaje cyane.

IGIHE: Ni ikihe kintu ukunda kurusha ibindi?

Knowless: Nkunda amahoro, nkanga akavuyo.

IGIHE: Ubaye ufite ubushobozi bwo guhindura ikintu ku mubiri wawe cyaba ari iki?

Knowless: Ntacyo kuko naba ngiye guhinyuza Imana. Keretse bibaye ko ngihindura kubera uburwayi.

IGIHE: Ababyeyi bawe bakimara kugenda warezwe nande?

Knowless: Ntabwo ndi buvuge byinshi, narezwe na mama wacu nawe ari mutoya, byatewe n’amateka yabaye mu gihugu cyacu, imiryango yagiye izima cyangwa se hagasigara abantu bakeya, muri abo bakeya rero basigaye mu muryango ni we wo mu muryango wo kwa mama wari uhari icyo gihe ariko nyuma twarakuze twaje kunguka abandi, icyo gihe twabanye twari twe twenyine.

Yandutagaho gatoya ariwe muntu nsigaranye yaba kwa Papa no kwa mama, ni we wagombaga gufata inshingano, niyo mpamvu yatumye andera kandi na we yari akeneye umurera.

IGIHE: Mubana ubuzima bwari bumeze bute ko mwari abana basa nk’abakurikirana?

Knowless: Kubera ko yari akiri muto, ari umukobwa utarakura cyane (yigaga mu wa gatanu w’amashuri yisumbuye) njye ndi akana gato niga mu mashuri abanza, hari igihe bitewe n’uko yabaga afite igitutu cyo kuvuga ati mu ntoki zanjye mfite umwana ngomba guha uburere, nashoboraga gukosa akantu gato bikaba byamubera ikibazo.

Yatekerezaga icyo yabwira ababyeyi banjye baramutse bagarutse bakamubaza uko yandeze, iteka yahoraga yumva ko nindamuka ngiye mu murongo mubi ari we bizagaruka. Yarankubitaga cyane, rimwe na rimwe kubera ubwana nkumva ko anyanga, ariko nyuma nsanga byari bikenewe. Byanze bikunze hari akanyafu umwana aba agomba.

Yabaye umubyeyi mwiza, umuntu wahinduka umumama, ufite igitsure cyinshi; kera ntabwo yanyemereraga kwambara ipantalo. Ntabwo byari byoroshye ariko Imana iba ifite inzira za buri muntu.

IGIHE: Umuntu yakwibaza uko yahuzaga inshingano zo kukurera no kwiga?

Knowless: Yaratahaga rimwe na rimwe, ubundi akenshi akaba ari mu rugo bitewe n’uko bari bazi ikibazo cye. Ubu ni umubyeyi mukuru uvuze ibintu byinshi mu buzima bwanjye.

IGIHE: Ubu wamuhaye n’umwuzukuru!

Knowless: Urabyumva. Ubundi yajyaga yumva ko kubera ukuntu twabayeho nta miryango myinshi, yari afite ubwoba ko ntazashaka umugabo, gusa nakundaga abana.

IGIHE: Uhuye n’Imana ni iki wayibaza?

Knowless: Nayibaza impamvu habaho gupfa, ikindi, impamvu itaretse ngo turebane mu mitima.

IGIHE: Naho Satani?

Knowless: Byangora. Ibintu tugenderaho ni uko yagize ubwibone akava mu ijuru kandi ariryo turi guharanira. Nakwibaza impamvu yavuye mu ijuru. Nkavuga nti ijuru ntabwo ari ryiza cyangwa byaramurenze aravuga ati reka nigendere?

IGIHE: Uramutse upfuye bikaba ngombwa ko ugaruka ku Isi utari umuntu, waba iki?

Knowless: Nari kwifuza kuba inyoni, ariko hano mu rugo hari ahantu gutya hejuru hari ibirahure twahashyize kugira ngo umuntu atagwa hasi, ariko utunyoni dukunda kuhapfira tuzi ko turi kugenda mu kirere, rero ntabwo nkibyifuza kuko nanjye nshobora gupfa nkatwo. Naba Intare.

IGIHE: Uvuze Intare unyibutsa ikirango mwigeze gushyira hanze cy’indirimbo wari ugiye gusohora yitwa ‘Winning team’, kigateza impagarara. Byo wabivugaho iki?

Knowless:Cyagiye hanze baravuga ngo twiganye Dj Khaled. Nkubwije ukuri ni nabyo nabwiye abantu maze kubibona babifashe bakabihuza ngo twashishuye Dj Khaled, icyo gihe nta n’indirimbo nyinshi ze nari nzi.

Icyo gihe mbona ngo hari indirimbo twashishuye harimo intare n’ubusitani byarandenze. Naravuze nti niba umuntu atakwemera ko ibintu bishobora guhurirana ku mpanuka, akumva ko niba uri umunyarwanda washishuye, biba bibabaje, byarabaye birashira.

Ariko ibintu byose akenshi nta gishya kiri ku Isi, si ugushyigikira ibyo ariko na none ntabwo mbirwanya kuko atari ko byari byagenze.

IGIHE: Ni abahe bantu ufata nk’intwari mu buzima bwawe?

Knowless: Abagore mbafata nk’intwari kubera ko gutwara umuntu mu mubiri wawe amezi icyenda atari akazi koroshye, umuntu akugendamo, akubitira imigeri muri wowe… ugenda urushaho kumenya agaciro k’ikintu cyangwa umuntu iyo ukigezemo. Undi muntu mfata nk’intwari ni Perezida Kagame.

IGIHE: Iyo wumvise ko hari abantu bagufatiraho icyitegererezo ubifata ute?

Knowless: Ni ibintu bikomeye cyane! Uwo muntu aba aguhaye inshingano zidasanzwe. Agushyize ku gitutu cyo kumva ngo mvuga nte? Ngenda nte? Biguha umukoro wo guhora wisubiramo. Ni ikintu cyiza ariko na none kuri njyewe binshyiraho igitutu cyo gutuma mpora ntekereza kuba mwiza kurusha uwo nari ndi.

IGIHE: Ni irihe banga mwakoresheje kugira ngo amafoto ya Or atajya hanze?

Knowless: Nta rindi banga ahubwo twashatse kumurinda imbuga nkoranyambaga mu gihe ataraba umuntu ufite ubushobozi bwabyo. Aba ari mu rugo, abantu badusura niwe ubakira.

IGIHE: Mu ndirimbo zawe ni iyihe Clement yakubwiye ko akunda mu gihe mumaze mubana?

Knowless: Nta n’imwe. Biragoye kuko indirimbo nyinshi ni we uzitwandikira, sinibaza ko yahita akubwira ngo iyi ndirimbo ndayikunda, ntayo arambwira yanjye akunda kurusha izindi, nta n’izindi z’undi muhanzi arambwira. Ahubwo njye ninjye ufite izo yanditse nkunda.

IGIHE: Izo ukunda yanditse ni izihe?

Knowless: Ni nyinshi cyane. Harimo ‘Back’ ya Igor Mabano, hakabamo ‘Nzaba Mpari’ yanjye, hakabamo ‘Byakoroha’ ya Nel Ngabo ndetse na ‘Imyaka Itatu’ ya Dady Cassanova; narayikundaga na mbere ariko maze kumenya ko ari we wayanditse ndayikunda cyane.

IGIHE: Mubana se bwo Clement hari indirimbo yawe yakundaga?

Knowless: Ntabwo yakurikiranaga hafi cyane ibihangano byanjye ntari nakorana na we, ntabwo yabihaga umwanya.

IGIHE: Ugiye kwizihiza imyaka icumi uri mu muziki abantu bataguhararukwa, ni irihe banga ukoresha?

Knowless: Nibaza y’uko ari uko nasanze ariho hantu ngomba kuba ndi. Ikindi kuva natangira gukora nisanze ndi mu muziki, kuva ku munsi ntangiye kugakora karantunze n’ubwo abenshi batabyumvaga.

Iyo akazi kagutunze rero ugenda ukagura. Njyewe ikintu cyose niyemeje kujyamo, njyanamo umutima wanjye wose. Nabonye ariwo murongo ngomba kugumamo.

IGIHE: Mu Ruhango aho wavukiye bagufata gute?

Knowless: Baranshyigikira cyane, iyo ngezeyo banyakira neza, baranyishimira.

IGIHE: Ni ibihe bintu ukunda kugendana?

Knowless: Mu isakoshi yanjye sinjya mburamo Bibiliya keretse iyo nyibagiwe. Ikindi ni telefoni, urufunguzo n’uruhushya by’imodoka, ikofi iba irimo ibyangombwa n’udufaranga duke n’amadarubindi. Ikindi nkunda kugenda nambaye jeans, hari akantu nkunda gutwaramo jus, ni byinshi.

Butera Knowless afite umuhigo wo kuba ariwe mukobwa wenyine wabashije kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star mu myaka umunani ryamaze
Butera Knowless aherutse gukoresha umukobwa we mu mashusho y'indirimbo ye nshya
Butera Knowless akunda indirimbo nyishi zanditswe na Ishimwe Clement
Butera Knowless ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe kinini bakunzwe cyane
Uyu muhanzikazi aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Nyigisha' yakoze ku mitima ya benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .