Ivumburamatsiko kuri Fireman washaririwe n’umuziki ku buryo ibihe bisubiye inyuma atawusubiramo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Ukuboza 2020 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Ni umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda ndetse yirahirwa na benshi kubera ubuhanga bwe buhambaye bwumvikana iyo ahuza n’imirongo.

Uwimana Francis wamamaye nka Fireman, ni umwe mu baraperi bamenyekanye biturutse kuri Tuff Gangz, yakunzwe na benshi kubera ibihangano byayo byanyuraga imitima y’abakunga injyana ya Hip Hop.

Ni umusore umaze igihe kirenga imyaka 12 mu muziki, wagiye ahura n’ibizazane bikomeye birimo gufungwa n’ibindi bitandukanye.

Iyo muganiriye avuga ko igihe cyose yamaze mu muziki n’izina afite atakabaye abayeho mu buzima arimo, ndetse afata izina afite kuri we nk’igisebo kuko hari ibyo yiyima kandi abikeneye kugira ngo yirinde uruvugo.

IGIHE yamusuye atangaza byinshi ku buzima bwe busanzwe urukundo, umuziki n’ibindi bitandukanye abantu bashobora kumwibazaho.

IGIHE: Uheruka gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Ni Neza’, igitekerezo cyayo cyaje gute ?

Fireman: Ubu ubuzima ndimo ni ibintu bijyanye n’urukundo kandi burya akenshi umuntu akora indirimbo agendeye ku bihe arimo. Sinavuga ko indirimbo ivuga kuri njye 100% ariko nanjye hari ibyambayeho naririmbye n’ubwo navugiraga abantu benshi muri rusange. Nahisemo gukorana na Symphony Band kuko mfite gahunda yo gukora cyane ariko nibanze ku gisekuru gishya mu muziki.

IGIHE: Ni ikihe cyerekezo gishya ufite muri muzika yawe?

Fireman: Mperuka gusinyana amasezerano n’inzu itunganya imiziki yitwa Takona Records. Iyo umuntu yikorana ibintu wenyine ntabwo biba byoroshye kandi n’umusaruro ntabwo uza uhagije. Iyo muri ikipe umusaruro urazamuka.
Mfite icyizere cy’uko aho biri kugana ari heza. Byaratangiye kuko ubu indirimbo zisohokana n’amashusho kandi hari n’indi mishinga mfite.

IGIHE: Mu myaka umaze ukora umuziki ni ayahe masomo akomeye wakuyemo ?

Fireman: Amasomo yo ni menshi! Ibi bintu nabigiyemo ndi umwana ntabwo nari nziko byamera gutya. Nize kubana no kwihangana. Ikiruta byose ni agaciro k’igihe, nta gahora gahanze. Amasomo yo ni menshi n’iminsi ubwayo yakwigisha.

IGIHE: Ari ibishoboka igihe kigasubira inyuma ni iki wahindura mu buzima bwawe ?

Fireman: Ni uko bidashoboka ariko bibayeho njye ntabwo nasubira mu muziki, nanjye mu bindi. Umuziki ni mwiza ndanawukunda ariko wo narawubonye, najya mu bindi.

IGIHE: Bivuze ko umuziki wagutengushye ?

Fireman: Ntabwo aribyo. Kuko buriya umuntu niwe ugena uko agomba kubaho, iyo uhisemo kubaho neza biraba wahitamo kubaho nabi nabyo bikaba. Ibintu biba ku muntu navuga ko nka 70% abigiramo uruhare.

Ikintu kiremereye kandi kinavunanye ni uko tuba mu gihugu kidaha agaciro ibintu by’imiziki. Birababaza kubaho wiheza ku bintu bimwe na bimwe kandi ugasanga nta kintu bikumariye. Ntabwo biba byoroshye. Iyo urebye ubuzima umuntu aba abayemo n’izina afite birahabanye cyane.

Kumenyekana mu Rwanda ni igisebo! Usanga mu bindi bihugu abantu bafite amazina bibabyariye inyungu igihe cyose. Mu Rwanda habaho kwibasira umuntu uzwi mu buryo bubi gusa. Ntekereza ko abantu bazwi, hakabayeho politiki ibafasha.

Usanga kumenyekana ntacyo bimaze ahubwo rimwe na rimwe ari ibyo kuguteza abantu. Navuga ko aricyo kintu cyambabaje cyane mu muziki.

IGIHE: Akenshi bavuga ko ari mwe mubyitera ?

Fireman: Oya ntabwo ariko bimeze. Ngira ngo na Primus Guma Guma Super Star yatangiye bivugwa ko ari iy’abahanzi bakunzwe mu gihugu; iya mbere kugeza ku ya gatatu niko byari bimeze.

Ariko ku ya kane kuzamura hajeho amabwiriza. Ngo hagomba kujyamo abaririmbyi aba n’aba, abaraperi aba, abakobwa aba n’aba… ibyo ntabwo aribyo.

Icyo gihe ntabwo ari irushanwa ry’abahanzi bakunzwe, azaba ari irushanwa ry’abantu batoranyijwe. Niba bavuze ngo harajyamo abantu aba n’aba, harajyamo n’abadakunzwe. Niba nta mukobwa ukunzwe uhari barayishyiramo n’abo babonye, niba uri umukobwa nyine uri mu muziki barapfa kurundamo.

Niba hari abaririmbyi umunani bakunzwe nibajyemo, niba ari abaraperi nabo bakunzwe hajyemo umubare wabo bose.

IGIHE: Tugarutse ku muziki wawe, ni iyihe ndirimbo wandikanye agahinda ?

Fireman: Indirimbo nandikanye agahinda n’umujinya ni iyitwa ‘Amaburakindi’. Byatewe n’ibihe nari ndimo mu buzima bwanjye bwite n’ibindi bisanzwe.

IGIHE: Naho iyo wanditse wishimye ?

Fireman: Yitwa ‘Itangishaka’. Ni icyifuzo nari narahaye Imana, numvaga icyo kintu n’igikora nzaririmba imeze gutyo, ariko na none niyo bigenda nabi nari kwandika indirimbo ivuga gutyo ariko igaragaza ibintu bibi byambayeho.

IGIHE: Ujya guhimba indirimbo yitwa ‘’Bihibindi’ byari bimeze gute ?

Fireman: Ni indirimbo yo kwitaka no kuvuga Tuff Gangz. Nanavuze ko mu mateka y’u Rwanda mu gihe mu bahanzi babayeho tutari twarigeze twumva abanyarwanda biyitirira umuhanzi nk’uko byagenze kuri Tuff Gangz.

Abantu baradukunze, batwiyumvamo kugeza n’aho kwiyita ama-tuff. Urumva ko ni ikindi kintu nitwe byabayeho gusa mu Rwanda ariko ntacyo bitumariye. Ntacyo umwana yabyigiraho. Ni ibidindiza imbaraga z’ubuhanzi bw’abana b’abanyarwanda.

IGIHE: Inganzo yawe iza ite ?
Fireman: Nta kintu gihambaye kwandika binsaba n’ubu hano nicaye nakwandika. Ni Imana iba yarabimpaye.

IGIHE: Tuff Gangz ibyayo bihagaze gute ?

Fireman: Tuff Gangz ni idini ihoraho.

IGIHE: Hari igihe byavuzwe ko Jay Polly yabirukanye muri Tuff Gangz byari byagenze gute?

Fireman: Ntabwo yigeze abivuga ni abantu babimuvugiraga. Umuntu se ko yirukana umukozi we cyangwa undi afiteho ububasha n’ubushobozi, we akaba atari ko byari bimeze urumva byari gukunda gute ?

IGIHE: Mwatangiye Hip Hop mu bihe bikomeye, ni ayahe mananiza mwahuye nayo?

Fireman: Gukinwa kuri Radiyo byari ibintu bikomeye gusa indirimbo zacu abantu bagiye bazikunda bituma zikinwa. Ariko, hari igihe twamaze umwaka wose twarakomanyirijwe mu itangazamakuru tudacurangwa ibyo nibyo bihe bibi twanyuzemo ariko ntabwo byaduciye intege.

Icyo gihe radiyo zanze kuducuranga nibwo twakoze cyane ndetse indirimbo abantu barazikunda bazitunga mu matelefoni, abanyamakuru baza kubona ko bibeshye baradukina.

Icyo gihe gukora amashusho y’indirimbo byari bigoye. Ngira ngo nibyo byafashije Urban Boyz, King James n’abandi.

IGIHE: Icyo gihe indirimbo zanyu zihagarikwa byari byagenze gute ?
Fireman: Mu 2010 hari igihe Bulldogg yagiranye ibibazo n’abanyamakuru bamwe n’uko bakora inama baradukatira badushinja imyitwarire mibi. Ariko abantu baza kugenda bahura natwe nyuma birarangira. Bulldogg nawe yaje gucoca amasinde yari afitanya nabo ubuzima burakomeza.

IGIHE: Ni nde mukunda kuvugana cyane muri Tuff Gangz?

Fireman: Ni Green P. Ni inshuti yanjye turahorana.

IGIHE: Ubu Tuff Gangz mubanye mute ?

Fireman: Nta kintu ndibuyivugeho kuko twihaye gahunda yo kutongera kuyivuga. Hari ibintu turi gutegura nibyo bizavuga.

IGIHE: Hari abantu bahuza indirimbo za Tuff Gangz n’ubuzima bwanyu, bakavuga ko musa nk’abihanuriye. Ubibona ute ?

Fireman: Twebwe ntabwo turi abahanuzi ariko abantu nibo babona icyo uricyo. Gusa, nshobora kuvuga ikintu kikambaho cyangwa kikaba ku bandi ariko ntabwo ari uko mba nakivuze ahubwo ni uko biba bigomba kubaho.

Byashoboka ko navuga ibintu bikambaho cyangwa bikaba ku bandi ariko icyo nabwira abantu ni ukwita ku byo tuvuga bakareka ibyo dukora. Turi abantu turakosa.

IGIHE: Muri iyi minsi mu Rwanda abantu benshi bakunze Trap Music, wowe wabivugaho iki ?

Fireman: Aha nagukosora ho gato. Hari igihe ikintu kiba gikunzwe cyangwa se kikaba kigezweho. Trap Music igezweho. Ikintu ukunda ni ikintu uba wakwitangira. Trap Music igezweho ari ntabwo bizatinda.

Ariko, urebye nka Old School ni ikintu kiba gikunzwe. Ni ikintu kiba kiragukora ahantu. Trap Music igezweho kandi nazo twazikubita.

IGIHE: Watandukanya ute Fireman wa kera n’uw’ubu ?

Fireman: Fireman w’uyu munsi afite ubuzima bufite intego, naho uwahashize we yari ameze nk’uwasaze, ariko uyu munsi ni ku murongo. Ikindi narakuze. Fireman w’uyu munsi afite inshingano ni umuntu uri kwitegura kurushinga.

IGIHE: Ubundi se kwiyita Fireman byaje gute ?

Fireman: Ni mu bintu byinshi bitandukanye ni izina ry’ubuhanzi maranye igihe. Nashakaga ko Hip Hop yanjye iba urumuri rumurikiye abantu. Kuyobora abantu ku nzira iganisha ku cyizere, intsinzi n’ibindi.

IGIHE: Mu minsi ishize wateye ivi, twitegure ibirori ryari ?

Fireman: Ntabwo turageza igihe cyo kubitangaza ariko nikigera tuzababwira.

IGIHE: Kabera Charlotte mwitegura kurushinga wamukundiye iki ?

Fireman: Ni byose hari ibyo ubu ntavugira ku karubanda ariko ni umuntu ufite igisobanuro bukomeye kuri njye.

IGIHE: Wumva ari uwuhe murage uzaha abana bawe ?

Fireman: Ndacyawubaka. Ntekereza ko wenda urugendo rwanjye rw’ubuzima ruramutse rurangiye uyu munsi, ibyo navuze nibyo nakoze hari ishusho byasigara mu mitwe ya benshi.

IGIHE: Ni iyihe nteruro wabwira umwana wawe umuhanura ?

Fireman: Gusiga inkuru nziza imusozi ndetse no kwirinda gukora ibintu bibi. Kuko umuntu ibyo atanze aribyo bimugarukira. Guharanira gutanga ibyiza kugira ngo abe aribyo bimugarukira no kutagira umuntu yizera. Gukunda amazimwe ariko akanga ba nyirayo.

IGIHE: Hari umwana wawe wakwifuza ko aba umunyamuziki ?

Fireman: Oya. Gusa ariko yisanze aribyo akunda nabimwubahira ariko ntabwo ari ikintu namuhitiramo.

Fireman ni umwe mu baraperi bafite izina rikomeye mu Rwanda
Fireman yemeza ko Trap Music igezweho ariko idakunzwe
Fireman avuga ko igikundiro n'ubwamamare yagize ntacyo bimumariye
Fireman yavuze ko Tuff Gangz igihari kandi hari byinshi iri gutegura mu minsi iri imbere
Fireman aheruka gutera ivi ndetse arateganya kurushinga vuba aha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .