Aya makuru yatangiye guhwihwiswa nyuma yaho Offset aretse gukurikira bagenzi be ku rubuga rwa Instagram.
Hari amakuru kandi avuga ko Takeoff na Quavo bashinze itsinda rishya bise ‘Unc & Phew’ ndetse bakaba bagiye gushyira hanze indirimbo nshya kuri uyu wa gatanu tariki 20 Gicurasi bise “Hotel Lobby”.
N’umugore wa Offset, Cardi B ntabwo agikurikira Quavo na Takeoff ibintu byatumye abantu bakomeza gukeka ko umubano w’iri tsinda wari wararangiye.
Gusa, Cardi B aheruka kwandika kuri Twitter avuga ko hari abantu yaretse gukurikira ku buryo bw’impanuka kandi bamwe akaba atibuka amazina yabo.
Ibi nabyo ariko bikomeza kwibazwaho kuko niyo byaba byarabayeho akareka gukurikira abantu bamwe, agiye kongera kubakurikira mu mazina yari kumuza mu mutwe yari kuba ay’aba basore baririmbana n’umugabo we.
Kugeza ubu Offset nta kintu aravuga kuri ibi bikomeje kuvugwa na benshi.
Itsinda rya Migos ryatangiye mu 2008. Ryamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘T-Shirt’, ‘What the price’, ‘Get right watcha’, ‘Walk lt walk it’ bakoranye na Drake n’izindi zitandukanye.
Ubusanzwe buri umwe mu barigize agiye afite ibihangano bye ndetse n’ibyo yahuriyemo n’abandi ariko ikibazo cyatumye benshi baryibazaho kuri iyi nshuro ni uko Offset yaretse gukurikira bagenzi be ku mbuga nkoranyambaga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!