B2C kuri iyi nshuro yagerageje kongera kwisanga mu mitima y’abakunzi b’umuziki w’u Rwanda binyuze mu ndirimbo nshya ‘Curvy neighbour’ yakoranye na Bruce Melodie.
Iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo ni iya gatatu aba bahanzi bakoranye n’abo mu Rwanda.
Itsinda rya B2C ryatangiye gutunga itoroshi mu Rwanda mu 2020 ubwo ryakoranaga indirimbo ‘Sugar’ na DJ Pius.
Nyuma y’iyi ndirimbo ryakoranye na The Ben iyo bise ‘No you no life’ icyakora nubwo zamenyekanye cyane muri Uganda, ntabwo intego y’aba basore batatu bamamaye muri Uganda babashije kuyigeraho.
Nyuma yo kugerageza inshuro ebyiri ntibahamye intego, B2C ihanze amaso ‘Curvy neighbour’ yakoranye na Bruce Melodie.
Ku rundi ruhande ariko iyi ndirimbo ikurikiye izo Bruce Melodie amaze iminsi akorana n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda barimo nka Khaligraph Jones, Eddy Kenzo, Harmonize, Innoss’B bakoranye ariko ntibasohore indirimbo yabo n’abandi.
Indirimbo ya B2C na Bruce Melodie mu buryo bw’amajwi yakozwe na Element afatanyije na Nessim mu gihe amashusho yayo yafashwe na Eazy Cut uri mu bamaze kuzamura izina rye mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!