00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

B2C igiye gukorana indirimbo na Bruce Melodie

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 April 2022 saa 08:18
Yasuwe :

Itsinda rya B2C riri mu bahanzi bagezweho i Kampala muri Uganda, riri kubarizwa ku butaka bw’u Rwanda aho bari gufatira amashusho y’indirimbo nshya bakoranye na Bruce Melodie.

Aba bahanzi bazwi bageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa 28 Mata 2022 bahise bakomereza i Karongi ahari gufatirwa amashusho y’iyi ndirimbo nshya bakoranye na Bruce Melodie.

Umwe mu bantu ba hafi ya Bruce Melodie waganiriye na IGIHE yaduhishuriye ko iyi ndirimbo bari gukorana ari iy’iri tsinda atari iya Bruce Melodie.

Ati “Nibo bamusabye gukorana indirimbo, ni iya B2C ntabwo ari iya Bruce Melodie. Ni nayo mpamvu ibiri kuyigendaho byose ari bo bari kubitanga.”

Itsinda rya B2C riri mu bahanzi bubatse izina muri Uganda, rizwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Gutujja bakoranye na Rema, Munda awo, Gutamiiza bakoranye na Good lyfe n’izindi nyinshi zirimo na No you no life bakoranye na The Ben na Sugar bakoranye na DJ Pius.

Iri tsinda kuri ubu rifatwa nka rimwe mu bahanzi bagezweho muri Uganda ndetse bamwe mu bakurikiranira hafi umuziki ntibatinya no guhamya ko riri mu bayoboye umuziki wa Kampala.

Iyi ndirimbo Bruce Melodie akoranye na B2C yiyongereye ku zindi yakoranye n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda nka; Innoss’B, Eddy Kenzo, Harmonize n’abandi benshi.

Bruce Melodie ari gukorana indirimbo n'itsinda rya B2C riri mu akunzwe muri Uganda
DJ Pius usanzwe ari inshuti na B2C ari mu babahaye ikaze i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .