00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itsinda ry’abanyamuziki bo muri Jamaica ryaririmbye indirimbo ‘Turaje’ ya Isamaza

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 April 2022 saa 03:10
Yasuwe :

Itsinda ‘The ashe ensemble’ rigizwe n’abanyamuziki ndetse n’ababyinnyi bakomeye muri Jamaica ryatunguranye ritarama mu mbyino no mu muziki wa Kinyarwanda, ubwo bahaga ikaze Abanyarwanda bitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 60 ishize iki gihugu kibonye ubwigenge mu ijoro ryo ku wa 14 Mata 2022.

Itsinda riyobowe na Perezida wa Repuburika Paul Kagame rimaze iminsi muri Jamaica aho umukuru w’Igihugu ari gukorera urugendo rw’akazi ruzamara iminsi itatu uhereye ku wa 13 Mata 2022.

Ubwo bahabwaga ikaze mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize Jamaica ibonye ubwigenge, itsinda ry’abari kumwe na Perezida Kagame ryakirijwe umuziki n’imbyino za Kinyarwanda ariko zaririmbwaga zikanabyinwa n’abaturage bo muri iki gihugu.

Ni itsinda ry’abanyamuziki bari bagerageje kwiga indirimbo ‘Twaje’ ya Isamaza, biga kwigana ingoma za Kinyarwanda ndetse n’imbyino gakondo zo mu Rwanda.

Kubumva baririmba ikinyarwanda nubwo batazi cyinshi, bakagerageza kuvuza ingoma za Kinyarwanda banabyina bya Kinyarwanda ni bimwe mu byakoze ku mitima ya benshi.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Ndagijimana Uzziel, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko yakozwe ku mutima n’urubyiruko rwo muri Jamaica rwagerageje kwigana imbyino zo mu Rwanda.

Ati “Nitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize Jamaica ibonye ubwigenge, nanyuzwe n’urubyiruko rw’abanyempano bataramye mu mbyino nyarwanda.”

Uretse kwifatanya n’abanya-Jamaica mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize babonye ubwigenge, muri uru ruzinduko Perezida Kagame n’itsinda bari kumwe bari gukorera muri Jamaica bari kuhakorera ibikorwa bitandukanye.

Perezida Kagame yasuye ahashyinguwe intwari za Jamaica, National Heroes Park mu murwa mukuru Kingston.

Yanahuye n’Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Jamaica akaba n’umuyobozi w’ishyaka People’s National Party, Mark J. Golding, hamwe na depite Lisa Hanna. Bagiranye ibiganiro ku ngingo zitandukanye zirimo kongera ubucuruzi n’ubutwererane.

Itsinda ry'abanyamuziki ‘The ashe ensemble’ ryatunguranye riririmba indirimbo ‘Turaje’ ya Isamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .