Itsinda ry’Abanya Maroc bari gukora ubushakashatsi ku bikoresho bya muzika gakondo mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Ukwakira 2019 saa 02:11
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’Abanya Maroc riri mu Rwanda bari gukora ubushakashatsi ku bikoresho bya muzika gakondo, bikazashyirwa mu nzu ndangamuco ya muzika bubatse muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Amajyaruguru.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2019 nibwo itsinda ry’abagabo bane baturutse muri Maroc ryagiranye inama n’abahanzi biganjemo aba muzika gakondo ndetse n’ubuyobozi bw’ihuriro ry’abahanzi ba muzika.

Ibi biganiro byari bigamije kumenyesha abahanzi bo mu Rwanda akamaro k’iyi nzu ndangamurage ya muzika yubatswe, kungurana ibitekerezo ku bikoresho bya muzika gakondo byo mu Rwanda ndetse no kurebera hamwe uburyo byasigasirwa ntibibe byakwibagirana nyamara byaratanze ibyishimo mu batari bake.

Iri tsinda ryitwa “Afrikayna” riyobowe n’umugabo wo muri Cameroon witwa “Ndoh Ndoh Michel” umushakashatsi wibanda ku bijyanye n’umuco n’amateka, muri iki gihe akaba ari gukora ku bijyanye n’ibicurangisho gakondo bya Afurika.

Ndoh Ndoh wagaragaje ibicurangisho gakondo bamaze gukusanya muri Cameroun, Mali na Maroc, avuga ko ibikoresho wabona muri Afurika yo hagati ari bimwe n’ibyo wasanga mu y’Iburasirazuba ukaba wanabibona mu yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara n’ahandi hose kuri uyu muganabe.

Ati “Umuziki usanzwe ari indorerwamo y’Umuco, ibikoresho bya muzika byo hambere bitwereka ko Afurika ari imwe, yihariye kandi ko udashobora kuyicamo ibice.”

Aba bagabo bavuga ko uretse inzu ndangamuco bubatse muri Maroc banafunguye urubuga (website) bashyiraho amakuru yose ajyanye n’ibi bikoresho bya muzika gakondo byo muri Afurika yose.

Aha avuga ko ari ibintu bizorohereza abatabashije kugera muri Maroc kuba bakurikirana amakuru yose ari mu nzu ndangamuco ya muzika binyuze kuri murandasi.

Usibye ibi bikorwa ariko kandi bavuga ko bafite gahunda yo guhuza abahanzi bacuranga ibikoresho gakondo aha bakazifashisha amaserukiramuco bagiye gutangira gutegura mu bihugu binyuranye.

Afriakayna yihaye intego yo gushyiraho uburyo abahanzi ubwabo bamenyana binyuze mu bitaramo cyangwa ingendo shuri bazajya bategura mu bihugu binyuranye.

Aba bashakashatsi bazajyana ibicurangisho gakondo byo mu Rwanda muri iriya nzu ndangamuco iri muri Maroc, bamaze impungenge abahanzi nyarwanda ko nta kubyigana bizabaho cyangwa ngo bikoreshwe mu nyungu z’abantu bwite.

Bavuga ko mu Rwanda bamaze kugura bimwe mu bicurangisho bazajyana muri iriya nzu ndangamuco. Nyuma yo kuva mu Rwanda aba bashakashatsi bazakomereza gahunda zabo muri Afurika y’Epfo.

Bagize ibiganiro nyunguranabitekerezo
Abasaza bibumbiye mu itsinda Ababeramuco bacuranga ibikoresho gakondo bya muzika
Babiri muri batatu bahagarariye uyu mushinga, muri Maroc bafiteyo inzu ndangamuco y’ibi bikoresho
Inararibonye mu buhanzi nyarwanda baganira kuri ubu bushakashatsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .