00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itsinda ‘Joyous Celebration’ ryemeje gutaramira i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 December 2024 saa 10:43
Yasuwe :

Itsinda ‘Joyous Celebration’ rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika y’Epfo, ryemeje ko rizitabira igitaramo ryatumiwemo i Kigali ku wa 29 Ukuboza 2024.

Iri tsinda ryemeje gutaramira i Kigali mu bitaramo bitandatu rizakorera ahantu hatandukanye harimo bine bizabera muri Afurika y’Epfo, muri Malawi n’i Kigali mu Rwanda.

Igitaramo cya Joyous Celebration byitezwe ko kizabera muri BK Arena, kizanitabirwa n’abarimo Gentil Misigaro na Alarm Ministries mu gihe abazacyitabira bazabwirizwa Ijambo ry’Imana na Apôtre Joshua Masasu.

Urugendo rw’ibi bitaramo, Joyous Celebration izarutangirira ahitwa i Kimberley muri Afurika y’Epfo ku wa 7 Ukuboza 2024, bakomereze mu Mujyi wa Johannesburg ku wa 15 Ukuboza 2024, ni mu gihe ku wa 16 Ukuboza 2024 bazataramira ahitwa Mafikeng.

Mbere yo kwerekeza i Kigali, iri tsinda rizabanza gutaramira i Lilongwe muri Malawi ku wa 20 Ukuboza 2024, ku wa 29 Ukuboza 2024 bataramire muri BK Arena mbere y’uko basubira mrui Afurika y’Epfo, aho bazataramira mu Mujyi wa Durban ku wa 31 Ukuboza 2024.

Iri tsinda riri mu matsinda afite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika ndetse no ku Isi muri rusange, by’umwihariko rikaba ribimazemo imyaka irenga 30.

Ni itsinda ryashinzwe mu 1994, kuri ubu rikaba rimaze gukorera muri album umunani muri studio, zisanga izindi icyenda zakoze mu buryo bwa Live.

Ibitaramo bitandatu itsinda 'Joyous Celebration' rigiye gukora birimo n'ikizabera mu Rwanda
Amatike y'iki gitaramo yamaze gushyirwa ku isoko ndetse aba mbere batangiye kuyibikaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .