Aba bakobwa babigarutseho mu kiganiro bagiranye na IGIHE, nyuma yo gushyira hanze indirimbo yabo yo kwibuka bise “Ntibizongera”. Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwerekana ko ibyabaye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bigomba kubera isomo ibiragano byose ku buryo buri wese agomba kwiyumvamo ko bitazongera kubaho ukundi.
By’umwihariko Butoya Shakira n’umuvandimwe we bavutse nyuma ya Jenoside, ndetse uyu mukobwa mu butumwa bwe yavuze ko abantu bakwiriye kwirinda ubutumwa bwo gupfobya
Yagize ati “Ibikwiriye kuturanga ni ukwibuka twiyubaka, twirinda abapfobya n’abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. J-Sha twifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka.”
Yakomeje asaba urubyiruko bagenzi be cyane cyane abavutse nyuma ya Jenoside, kuba ikiraro cyo guharanira icyo ari cyo cyose cyatuma u Rwanda rwongera gusubira aho rwavuye.
Uyu mukobwa akomeza agira ati “Bakwiriye kurwanya ingengabitekerezo, ya Jenoside no gusigasira amateka bityo tugasenyera umugozi umwe, tukubaka igihugu cyacu cyatubyaye kandi tukirinda ikintu cyakongera kudutatanya. Ni umukoro wacu nk’abahanzi kwifashisha ibihangano muri urwo rugamba, kandi ni n’umukoro wa buri wese, ijwi rye aho rishobora kuba yarikoresha atanga uwo musanzu.”



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!