00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itorero Urukerereza ryataramiye mu iserukiramuco riri kubera muri Ethiopia (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 March 2025 saa 08:37
Yasuwe :

Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’ ryataramiye abitabiriye iserukiramuco Nyafurika rizwi nka ‘East African Culture & Arts Festival’, rikaba ari ku nshuro ya mbere ryitabiriye.

Abagize Iterero Urukerereza bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali tariki ya 19 Werurwe 2025, baherekejwe n’umutoza wabo Masamba Intore ndetse n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ngabo Brave.

Bakigera mu mujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia bakiriwe na Ambasaderi Charles Karamba uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu, abaha ikaze.

Mu ijambo rye, Ngabo Brave yagarutse ku ruhare rukomeye rw’ubuhanzi mu gukomeza imibanire myiza y’abantu, no kubaka ejo hazaza ha Afurika.

Ati “Umuco si ishusho y’amateka yacu gusa, ahubwo ni imbaraga zituganisha mu cyerekezo cyacu cy’ejo hazaza. Binyuze muri ubu bufatanye n’imikoranire nk’iyi, natwe nk’ibihugu bya Afurika, dushobora gukomeza kwizihiza umurage dusangiye ndetse tugashakira hamwe iterambere n’icyerekezo cyiza cy’ahazaza hacu.”

Abagize Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’, bitabiriye iri serukiramuco rya ‘East African Culture & Arts Festival’ bagera kuri 12 barimo abakobwa, abakaraza n’intore.

Bifashishije ubuhanga bafite ndetse n’ibikoresho gakondo bibafasha, bagize umwanya mwiza wo kwerekana ubuhanzi n’umuco w’ibihugu cyane cyane ibyo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya kabiri, ryatangiye kuva tariki 20 kugeza 24 Werurwe 2025.

Ibihugu byaryitabiriye birimo u Burundi, Uganda, u Rwanda, Djibouti, Sudani y’Epfo, Somalia, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania na Kenya.

Abagize iri torero bigaragaje mu mbyino zitandukanye
Iyo abakobwa b'Itorero Urukerereza bateze amaboko bishimisha benshi
Abasore bagize Itorero Urukerereza bavunnye umugara biratinda
Abari bitabiriye igitaramo Itorero Urukerereza baryohewe n'imbyino za Kinyarwanda
Urukerereza rwataramiye muri ‘East African Culture & Arts Festival’ ku nshuro ya mbere
Abagize iri torero bigaragaje mu mbyino zitandukanye
Iri torero ryajyanye ababyinnyi bahagije
Iri torero ryavugije ingoma za Kinyarwanda binyura benshi
Itorero Urukerereza ryataramiye mu iserukiramuco riri kubera muri Ethiopia
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitandukanye bya Afurika byari byitabiriye iri serukiramuco
Massamba Intore usanzwe ari umutoza w'Itorero Urukerereza yajyanye na ryo
Itorero Urukerereza rimaze kubaka ibigwi ku ruhando mpuzamahanga
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Ngabo Brave, yajyanye n'Itorero Urukerereza muri iri serukiramuco
Itorero ry'Igihugu Urukerereza rimaze iminsi muri Ethiopia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .