00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itorero ‘Urukerereza’ ryataramiye mu Bwongereza imbere y’Umwami Charles III (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 13 Werurwe 2023 saa 09:08
Yasuwe :

Itorero ry’igihugu ‘Urukerereza’ ryataramiye abitabiriye umunsi wa Commonwealth mu Bwongereza wizihizwa buri mwaka ku wa mbere w’icyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Werurwe.

Iri torero ryahawe iminota itatu n’igice mu gususurutsa abitabiriye ibi birori wabonaga buri wese anyuzwe n’imbyino z’abasore n’abakobwa bagize iri torero babyinnye baririmba indirimbo ‘Uzaze urebe n’izindi.

Uretse ‘Urukerereza’ muri ibi birori harimo abandi bantu batandukanye bamuritse imbyino n’indirimbo biranga umuco w’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth.

Uyu mwaka uyu munsi wa Commonwealth ufite insanganyamatsiko ivuga ku ’guharanira ejo hazaza harambye kandi harangwa amahoro’.

Uyu munsi wizihijwe hirya no hino mu bihugu bigize Commonwealth aho ba Ambasaderi bahagarariye u Bwongereza muri ibyo bihugu basomye ubutumwa bw’ Umwami w’u Bwongereza Charles III.

Mu birori byabereye i Westminster Abbey aho ‘Itorero Urukerereza’ ryataramiye umwami Charles III, yahaye icyubahiro Umwamikazi Elizabeth II amushimira ku bwitange yagize kuri Commonwealth mu myaka 70 yamaze ayobora u Bwongereza.

Nibwo butumwa bwa mbere umwami Charles III atanze ku munsi wa Commonwealth kuva yagera ku ngoma.

Ibi birori byari birimo abandi bagize umuryango w’ibwami barimo Princess Camilla, Prince William, Princess Anne n’abandi.

Ibendera ry'u Rwanda ryari ryazamuwe i Westminster, mu mujyi wa Londres hamwe n'ayandi 56 y'ibihugu bigize uyu muryango
Kwizera Peace Ndaruhutse wegukanye ikamba ry’Igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2016, akaba yaranegukanye ikamba rya Miss Naïades 2016 ni we wari ufashe ibendera ry’u Rwanda muri ibi birori
Abari muri ibi birori wabonaga banyuzwe n'imbyino z'itorero Urukerereza
Imbere y'imbaga yitabiriye ibirori by'umunsi wa Commonwealth Itorero Urukerereza ryahawe iminota itatu yo kubataramira
Imbere y'Umwami w'Ubwongereza n'umuryango w'ibwami Itorero Urukerereza ryasusurukije abitabiriye ibi birori
Umwami Charles III asuhuza umwe mu bagize itorero Urukerereza
Umwami Charles III yitegereza uko itorero Urukerereza ribyina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .