00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukerereza rwataramiye abitabiriye inama ya OIF muri Tunisia (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Ugushyingo 2022 saa 11:58
Yasuwe :

Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’ ryataramiye abitabiriye inama ya 18 y’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Organisation internationale de la Francophonie, OIF).

Mu ijoro ryo ku wa 17 Ugushyingo 2022 nibwo Itorero Urukerereza ryataramiye abitabiriye iyi nama mu ijoro ryo kubaha ikaze ku kirwa cya Djerba ahagiye kubera iyi nama.

Umutoza w’iri torero akaba ari kumwe naryo, Massamba Intore yabwiye IGIHE ko abitabiriye iyi nama bishimiye imbyino z’Ikinyarwanda zabyinwe n’Urukerereza.

Ati “Abantu bishimye, banga gutaha basaba ko Urukerereza rukomeza, byari ibirori biri ku rwego rushimishije.”

Iyi nama izatangira ku wa 19 Ugushyingo 2022 ku kirwa cya Djerba kiri mu Burasirazuba bwa Tunisia, giherereye mu nyanja Méditerrané mu birometero 500 uvuye mu murwa w’iki gihugu Tunis. Yitezweho gutorerwamo Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.

Abitabiriye iki gitaramo bashimishijwe n'imbyino nyarwanda
Benshi bashakaga gucyura amashusho y'urwibutso
Intore zahamirije binyura benshi
Itorero ry'Igihugu Urukerereza ryaserutse mu mikenyero n'imyitero ya kinyarwanda
Abantu benshi bari bitabiriye iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .