Itorero ry’igihugu Urukerereza ryakiriye abanyempano 100 bashya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Gashyantare 2020 saa 05:38
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kuzenguruka igihugu hashakishwa abanyempano bashya bo kwinjira mu itorero ry’Igihugu Urukerereza bikarangira habonetse 151, kuri iki Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020 i Kabuga aho bari gukorera umwiherero, hatoranyirijwe 100 bamaze kwinjizwa muri iri torero.

Ijonjora ry’abanyempano ijana bazajya mu mwiherero w’Itorero Urukerereza ryabaye kuri iki Cyumweru i Kabuga aho bari bamaze iminsi mu mwiherero.

Bitunguranye umusaza w’imyaka 51 witwa Ntahontuye Jean Marie wo mu Murenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi ucuranga umuduri, yagaragaye mu bahataniraga kwinjira mu itorero ry’igihugu Urukerereza ndetse birangira anatsinze.

Mu itorero ry’Igihugu Urukerereza bashakaga abanyempano mu byiciro bitanu aribyo abakaraza, intore, abaririmbyi, abacurangisha ibikoresho gakondo n’imbyino z’abakobwa.

Aba banyempano 100 binjiye mu itorero ry’igihugu Urukerereza bari mu mwiherero w’iminsi itanu ugamije kubafasha gusobanukirwa icyerekezo cy’Itorero binjiyemo n’icy’Igihugu muri rusange, ukazasozwa ku wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2020.

Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2020 bari kumwe na Mutangana Steven uyobora ishami ry’Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi, banasura Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Umuco n'Urubyiruko, Bamporiki Edouard, ni we wafunguye umwiherero w'Itorero Urukerereza
Umugabo w’imyaka 51 witwa Ntahontuye Jean Marie wo mu Murenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi
Abakaraza bahatanira kwinjira mu 100 bazajya mu Itorero ry'Igihugu
Abacuranga Inanga biyereka abari bagize akanama nkemurampaka
Abasaza bacuranga umwirongi
Mutangana Steven uyobora ishami ry'Umuco muri Minisiteri y'Umuco na Siporo afatanyije n'abatoza b'Itorero Urukerereza Muyango na Mariya Yohana bashyize indabo ku mva zishyinguyemo abatutsi bishwe muri Jenoside
Ababyinnyi ijana n'abatoza babo basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Basuye Ingoro y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .