Itorero New Life Bible Church ryateguye igiterane cyizitabirwa n’abashumba bakomeye muri Afurika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Gashyantare 2020 saa 03:44
Yasuwe :
0 0

Buri mwaka itorero New Life Bible Church ritegura igiterane gikomeye kandi kiri ku rwego mpuzamahanga cyiswe Refresh Africa Conference.

Ni igiterane kiba gikubiyemo inyigisho zo guhemburwa k’umugabane wa Afurika ndetse no kuramya Imana kugira ngo habeho ubutumwa bw’impemburo.

Muri 2020, iki giterane giteganyijwe kubera kuri New Life Bible church guhera tariki ya 8 kugeza ku itariki ya 15 Gashyantare 2020.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, Rev Dr Charles Mugisha Umuyobozi Mukuru wa Africa New Life Ministries na New Life Bible Church yavuze ko igiterane cy’uyu mwaka gifite umwihariko w’uko abantu bazahabwa inyigisho z’impemburo hagamijwe kugira umutwaro wo guhembura Afurika.

Yavuze ko hazabaho ibihe byihariye byo kuramya Imana byimbitse hifashishijwe abaramyi biteguye kandi bagiye kujya mu mwiherero ari nako barushaho gusenga kugira ngo hazabeho guhembuka byuzuye binyuze mu kuramya Imana.

Uyu mushumba kandi yavuze ko hatumiwe abakozi b’Imana batandukanye barimo Pasiteri Lincoln Serwaga ukorera ivugabutumwa mu Bwongereza uyu akaba ari mu bashumba bakomeye ndetse bajyanye ivugabutumwa ku byanyafurika bari muri diaspora.

Hari kandi abandi bavugabutumwa barimo Pasiteri James Kato,Pasiteri Chris Rue,Pasiteri Jide Laore,Pasiteri Ryan Holladay,ndetse na Pasiteri Charles Mugisha ari na we uzakira aba bakozi b’Imana.

Refresh Africa Conference ni igiterane kimaze imyaka itanu kiba, nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bukaba buvuga ko cyahembuye imitimba ya benshi muri iyo myaka yose yewe ngo hari n’ubuhamya butandukanye bugaragaza ko hari n’abakize indwara.

Ikiganiro n'abanyamakuru cyatangarijwemo gahunda y'iki giterane yose
Iki giterane cy'icyumweru cyahagurukije abavugabutumwa bakomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza