Ni iserukiramuco ryitabirwa n’ibihugu 45 mu gihe ryitabiriwe n’abahanzi barenga 100.
Muri aba bahanzi hitabiriye itsinda ryiswe ‘Generation25’ rigizwe n’abasore n’inkumi babarizwa mu itorero Mashirika bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bakina imikino itandukanye.
Lee Dia, Peace Jolis, Delah Dube, Gasasira Rugamba Serge nibo bahanzi baririmbye mu gitaramo cy’umuziki cyabaye ku wa 28 Nzeri 2024 mu gihe itsinda rya Generation 25 ryari riyobowe na Hope Azeda ndetse na Yannick Kamanzi ryataramye ku wa 29 Nzeri 2024.
Ni Iserukiramuco ryanitabiriwe na Jihad Urbansong wigaragaje mu gitaramo cyiswe ‘Dance for peace’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!