Iri torero ryasobanuye ko iki gitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV), ahazwi nka Camp Kigali.
Amakuru IGIHE yahawe na bamwe mu bari kugitegura avuga ko uretse gutangaza aho kizabera, bamaze iminsi mu myiteguro, bitoza ku buryo abazitabira batazatahana ingingimira.
Kwinjira muri iki gitaramo ni 5 000 Frw ahasanzwe, 10.000 Frw mu myanya ya VIP, 20.000 Frw muri VVIP mu gihe ku meza y’abantu umunani ari 250.000 Frw.
Bamwe mu bazwi basezeye Ibihame by’Imana bakerekeza mu ‘Ishyaka ry’Intore’ harimo Cyogere Edmond, Mucyo w’Icyogere, Gatore Yannick na Ruti Joel.
Kugeza ubu, ntabwo biramenyekana niba hari abandi bahanzi bazafatanya n’Ishyaka ry’Intore muri iki gitaramo.
Ushaka kugura itike yo kujya mu gitaramo cy’iri torero, wakanda hano https://ishyakaryintore.sinc.events/ishyaka_ry_870
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!