00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itorero ‘Ishyaka ry’Intore’ ry’abiyomoye ku ‘Ibihame by’Imana’ ryateguje igitaramo cyabo cya mbere

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 December 2024 saa 03:44
Yasuwe :

Itorero ‘Ishyaka ry’Intore’ rigizwe n’intore ziyomoye ku ‘Ibihame by’Imana’ ryateguje igitaramo cyaryo cya mbere cya ‘Indirirarugamba’ byitezwe ko kizaba ku wa 25 Mutarama 2025.

Nubwo nta makuru menshi aratangazwa kuri iki gitaramo, abagize iri torero bamaze kukirarikira abakunzi b’umuhamirizo w’intore.

Itorero ‘Ishyaka ry’intore’ ryashinzwe na bamwe mu bahamirizaga mu Itorero Ibihame by’Imana baherutse kuryiyomoraho bajya gushinga iryabo, iki kikaba igitaramo cya mbere bazaba bakoranye.

Bamwe mu bazwi basezeye Ibihame by’Imana bakerekeza mu ‘Ishyaka ry’Intore’ harimo Cyogere Edmond, Mucyo w’Icyogere, Gatore Yannick, Ruti Joel n’abandi benshi.

Umwuka mubi wari umaze igihe mu Itorero Ibihame by’Imana, waturitse mu Ukwakira 2024 ubwo byamenyekanaga ko hari abaryiyomoyeho bagashinga irindi torero.

Aka wa Munyarwanda wagize ati “Impamvu ingana ururo!” aba bari bahisemo kugira ibanga iby’itandukana ryabo, baje gupfa konti ya Instagram aho ‘Ibihame by’Imana’ byashinjaga ‘Ishyaka ry’intore’ kuyishimuta bituma intambara y’amagambo irota nubwo bihutiye guhita bayihosha.

Ishyaka ry'Intore rigiye gukora igitaramo cyabo cya mbere
Itorero 'Ishyaka ry'intore' rigizwe n'abiyoboye ku Itorero Ibihame by'Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .