00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itorero Inyamibwa ribarizwamo Miss Umuratwa Anita na Teta Nicole ryerekeje mu Bufaransa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 June 2022 saa 12:19
Yasuwe :

Itorero Inyamibwa ryerekeje mu Bufaransa mu ijoro ryo ku wa 28 Kamena 2022, aho ryitabiriye Iserukiramuco ryitwa ‘Festival des cultures du monde’ rigiye kubera muri Komine ya Voiron kuva kuwa 1 Nyakanga 2022 kugeza kuwa 9 Nyakanga 2022.

Itorero Inyamibwa ryerekeje mu Bufaransa risanzwe ribarizwamo abarimo Miss Umuratwa Anita witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ntabashe kwegukana ikamba icyakora akaza kwegukana ikamba rya Miss Supranational mu 2021.

Ribarizwamo kandi Teta Ndanga Nicole wegukanye ikamba rya Miss Heritage muri Miss Rwanda 2020, uyu nawe akaba ari mu berekeje mu Bufaransa.

Aba bakobwa bombi bajyanye n’Itorero Inyamibwa mu rugendo rugana muri Komine Voiron iherereye mu Bufaransa ari nayo izaberamo iri Serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya 39.

Byitezwe ko Itorero Inyamibwa rizaba rimurika umuco Nyarwanda binyuze mu mbyino gakondo, aho rizahurira n’abazaba baturutse mu bihugu nka;Ouzbekistan, u Buhinde, Colombie na Argentine.

Ubwo Miss Umuratwa Anita na Teta Nicole bari ku Kibuga cy'indege cya Kigali berekeje mu Bufaransa
Miss Umuratwa Anita mu bajyanye n'Itorero Inyamibwa mu Bufaransa
Ku mihanda yo muri Komine Voiron hamanitse ibyapa byamamaza iri serukiramuco bitabiriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .