Itorero Intayoberana ryageze mu cyiciro cya nyuma cya East Africa’s Got Talent

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Nzeri 2019 saa 09:52
Yasuwe :
0 0

Itorero Intayoberana ryabaye irya mbere mu banyempano bafitanye isano n’u Rwanda bitabiriye irushanwa rya East Africa’s Got Talent rihuza abo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ryageze mu cyiciro cya nyuma.

East Africa’s Got Talent ku nshuro yayo ya mbere u Rwanda ni kimwe mu bihugu byemerewe kuyitabira aho rwahuriye n’ibindi birimo Uganda, Tanzania na Kenya.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’abanyempano batandukanye bo mu bihugu bigize EAC, 18 gusa ni bo bemerewe kujya muri ½, muri aba hakabamo bane baturutse mu Rwanda.

Ku ikubitiro, mu bahatanye muri iki cyiciro abaturutse mu Rwanda barimo Elisha The Gift na Himbaza Drummers bahise basezererwa. Hari hasigayemo babiri aribo; Itorero Intayoberana na Peace Hoziyana [wize umuziki ku Nyundo.]

Kuri iki Cyumweru tariki 22 Nzeri 2019 nibwo Itorero Intayoberana ryatambutse imbere y’akanama nkemurampaka, mu gihe Peace Hoziyana we azategereza mu cyumweru kiri imbere.

Intayoberana zanyuze imbere y’abagize akanama nkemurampaka ari iza kabiri, zari zifite iminota ibiri yo kwiyerekana cyane ko ariyo igenerwa buri wese muri iki cyiciro cyo gutambuka imbonankubone imbere y’akanama nkemurampaka kagizwe n’Umunyarwandakazi Makeda Mahadoe, Umunya-Kenya Jeff Koinange, Umunya-Uganda Gaetano Kwagwa [witabiriye irushanwa rya Big Brother Africa 2003] n’umunyamakuru akaba n’umuhanzikazi wo muri Tanzania, Vanessa Mdee.

Abana icumi bari baherekejwe n’umuyobozi w’iri torero, Kagemere Sangwa Aline, biyeretse akanama nkemurampaka mu mbyino za Kinyarwanda. Bishimiwe na benshi mu bari mu cyumba cyabereyemo aya marushanwa.

Nyuma y’uko abanyuze imbere y’akanama nkemurampaka bose barangije kwiyerekana na nyuma y’amatora anyuze mu butumwa bugufi abahatana bahamagawe ngo bahabwe amanota abakomeza mu cyiciro cya nyuma ndetse n’abasezererwa batangazwe.

Batangiye bahamagara umwe ku wundi ugomba gusezererwa kugeza ubwo hari hasigaye batatu gusa bagomba kujya ku cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa.

Muri batatu hagombaga kuvamo umwe usezererwa hagasigara babiri bakomeza mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa. Aba hakaba hari hakirimo Intayoberana bahamagawe bwa mbere nk’abagiye mu Cyiciro cya nyuma cya East Africa’s Got Talent.

Peace Hoziyana ni we usigaye mu bari bahagarariye u Rwanda uzahatana muri kimwe cya kabiri cy’iri rushanwa mu cyumweru gitaha.

Igihembo nyamukuru muri iri rushanwa ni ibihumbi $50.

Ubwo abagize Intayoberana bahagurukaga mu Rwanda ku wa Gatanu mu gitondo berekeza muri Kenya
Abagize Itorero Intayoberana ubwo bari biteguye guhatana (aha bari bari mu rwambariro mbere yo kujya ku rubyiniro)

Reba ikiganiro n’umuyobozi w’Intayoberana ubwo biteguraga kwerekeza muri Kenya

Indi nkuru wasoma: Abana bo mu Itorero Intayoberana bari muri East Africa’s Got Talent bajyanye icyizere muri ½ (Video)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .