00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inganzo Ngari na Junior Rumaga bagiye guhurira mu gitaramo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 March 2025 saa 11:15
Yasuwe :

Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore, umuryango ‘Ndabaga’ wateguye igitaramo kizahuriramo abarimo Itorero ‘Inganzo Ngari’, Junior Rumaga ndetse na Munganyinka Allouette.

Iki gitaramo bise ’Ndabaga Heritage & Culture Festival’ kizaba kiyobowe na Anita Pendo gitegerejwe kubera muri Kigali Serena Hotel ku wa 8 Werurwe 2025, mu gihe abari kugitegura babwiye IGIHE ko kizakusanyirizwamo inkunga yo gufasha ibikorwa by’umuryango ‘Ndabaga’.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yashyizwe mu byiciro bitatu, harimo iyi bise ‘Silver’ y’umuntu umwe ku giti cye, izaba igura ibihumbi 25 Frw naho abashaka kwicarana ku meza bayigure ibihumbi 200 Frw, aha abazaba bishyuye aya mafaranga bakazahabwa ibyo kunywa byengerwa mu Rwanda.

Indi tike yo kwinjira muri iki gitaramo yiswe ‘Gold’ yo umuntu umwe azaba ashobora kuyigura ibihumbi 50 Frw naho abashaka kwicarana ku meza bishyure ibihumbi 400 Frw. Ni mu gihe abo muri iki cyiciro bazahabwa icupa ry’umuvinyo ndetse n’ibyo kunywa bidasindisha.

Itike ya menshi muri iki gitaramo ni iy’ibihumbi 100 Frw ku muntu mu gihe abashaka kwicarana basabwa kwishyura ibihumbi 800 Frw, aba bakazahabwa amacupa abiri y’umuvinyo ndetse n’ibyo kunywa bidasindisha.

Amafaranga byitezwe ko azava muri iki gitaramo yaba ku muryango ndetse no gukusanya inkunga azashyirwa mu kigega cyo gushyigikira ibikorwa by’umuryango ‘Ndabaga’.

Umuryango ‘Ndabaga’ ugizwe n’abari n’abategarugori bagize uruhare mu Kubohora Igihugu; Intore z’Umuryango FPR-Inkotanyi (Cadres), abasirikare bahoze ari aba RPA n’abahoze mu Ngabo zatsinzwe (EX-FAR). Kuri ubu uyu muryango uritegura kwizihiza imyaka 22 umaze ushinzwe.

Kanda hano ubashe kugura itike yo kwinjira muri iki gitaramo

Itorero ‘Inganzo Ngari’ na Junior Rumaga mu bagiye guhurira mu gitaramo cyateguwe n’umuryango ‘Ndabaga’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .