00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itike ya menshi ni ibihumbi 135 Rwf: Ibiciro by’igitaramo cya John Legend byamenyekanye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 December 2024 saa 10:23
Yasuwe :

Nyuma y’amasaha make inkuru ibaye kimomo ko ikirangirire mu muziki ku Isi, John Legend agiye gutaramira i Kigali mu bitaramo bya “Move Afrika: A Global Citizen Experience”, kuri ubu ibiciro byo kwinjira muri icyo gitaramo cy’amateka byamenyekanye.

Ni igitaramo kizaba ku wa 21 Gashyantare 2025, kizakurikirwa n’ikindi uyu muhanzi azakorera muri Nigeria ku wa 25 uko kwezi.

Kugeza ubu BK Arena izaberamo iki gitaramo yamaze gushyira hanze ibiciro by’amatike y’igitaramo cy’uyu munyabigwi mu muziki.

Urubuga rwa https://ticqet.rw/#/ rusanzwe rugurishirizwaho amatike y’ibitaramo bibera muri iyi nyubako, rugaragaza ko itike ya make izaba igura ibihumbi 30 Frw.

Izindi tike zashyizwe ku isoko n’iz’ibihumbi 70 Frw, ibihumbi 100 Frw n’ibihumbi 135 Frw, bitewe n’aho ugura itike azaba ashaka kwicara.

John Legend azaririmbira i Kigali mu gihe Kendrick Lamar na we yaherukaga kuririmbira mu Rwanda mu bitaramo nk’ibi mu mwaka ushize.

Ntabwo harakenyekana abandi bahanzi bo mu Rwanda bashobora kuzahurira ku rubyiniro na John Legend.

Iki gitaramo cya John Legend kigiye kuba ku bufatanye bw’Umuryango mpuzamahanga uvuganira abaturage, ugamije kurandura ubukene, Global Citizen; ubinyujije muri gahunda ya Move Africa ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.

Global Citizen ihuza muzika na politiki kugira ngo hakorwe ubukangurambaga bushingiye ku bikorwa, ibirori byerekanwa imbonankubone ku Isi hose, inama z’abayobozi, n’ibindi kugira ngo bikemure ibibazo byihutirwa byugarije ikiremwamuntu.

John Legend uri mu bahanzi bakomeye ku Isi bamamaye mu bihangano bikora benshi ku mutima byiganjemo indirimbo z’urukundo.

Yamenyekanye mu ndirimbo nka “All of Me’’, “Tonight (Best You Ever Had)” n’izindi zitandukanye.

Mu gitaramo cya John Legen kizabera i Kigali, itike ya make izaba ari 30.000 Frw
John Legend ategerejwe i Kigali mu mwaka utaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .