Utereye ijisho ku biciro byo kwinjira mu gitaramo cya The Ben i Kampala muri Uganda, usanga itike ya make ari ibihumbi 150UGX (57 000Frw), mu gihe iya VVIP yo ari ibihumbi 500UGX (190 000Frw), naho abantu umunani bashaka kwicarana ku meza yo muri VVIP bizaba ari miliyoni enye z’amashilingi ya Uganda (1 500 000Frw).
Aya matike yamaze gushyirwa ku isoko n’abari gutegura iki gitaramo barimo na Alex Muhangi uri mu banyarwenya bakomeye muri Uganda.
Iki gitaramo cya The Ben i Kampala kiri mu mujyo w’ibyo yateguye byo kumenyekanisha album ye yise ‘The plenty love’ yamurikiye muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2025.
Byitezwe ko The Ben azataramira muri Uganda nyuma yo kuva i Burayi, aho yakoreye ibitaramo bitandukanye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!