Iterambere n’imiyoborere myiza mu mutima w’indirimbo Intore Tuyisenge yaririmbiye Akarere ka Karongi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Nzeri 2020 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Tuyisenge Intore yongeye kuvuga imyato Akarere ka Karongi kari mu ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda mu ndirimbo yasubiyemo ivuga ku iterambere, ikanarata ubwiza bw’imisozi n’imiyoborere yako.

Muri iyi ndirimbo, Tuyisenge agaragaza ko Karongi ari inkingi ya mwamba ku iterambere ry’igihugu, yaba mu mateka, ubukerarugendo n’ubukungu.

Mu magambo ayigize, akomoza ku bigabiro by’Umwami Rwabugiri aho benshi mu banyamateka bajya kuvoma ubumenyi ku mateka y’u Rwanda.

Uretse urutare rwa Ndaba rutangaza benshi, Tuyisenge agaruka no ku Kiyaga cya Kivu kirimo n’ibirwa binyuranye bikundwa na ba mukerarugendo bagenderera aka karere.

Mu bijyanye n’ubukungu Intore Tuyisenge yagarutse ku cyayi cya Gisovu kimaze kubaka izina ku Isi yose, kikaba kimwe mu byinjiza amafaranga menshi mu Rwanda.

Uyu muhanzi yagarutse ku miyoborere myiza iranga Akarere ka Karongi, aho abayobozi n’abaturage buzuzanya, ibyemezo bigafatwa na Njyanama.

Ibi kimwe n’ibindi bijyanye n’iterambere ry’Abanya-Karongi, Intore Tuyisenge yabigarutseho ahamya ko ari byo bigira aka karere inkingi ya mwamba mu iterambere ry’igihugu.

Iyi ni indirimbo “Karame Karongi”, ije ivugurura iyo yari yarakoreye aka karere mu myaka irindwi ishize.

Avuga impamvu yayisubiyemo, Intore Tuyisenge yagize ati “Urumva mbere hari ukuntu itari ikoze neza, twarayivuguruye kugira ngo ivuge neza ariko by’umwihariko mu mashusho yayo hari byinshi twongeyemo bijyanye n’iterambere ryagezweho mu myaka irindwi yari ishize nsohoye iya mbere.”

Iyi ndirimbo Intore Tuyisenge avuga ko ari iyo gufasha Abanyarwanda kurushaho gukunda aka karere no kukamenya kuko gafite ibyiza byinshi.

Ni umujyo w’indirimbo uyu muhanzi yiyemeje gukora zifasha Abanyarwanda kumenya uturere dutandukanye tw’igihugu no kurushaho kumenya neza gahunda za Leta.

Tuyisenge Intore uretse indirimbo zisanzwe anyuzamo agakora, amenyerewe cyane mu zivuga ubwiza n'iterambere ry'uturere dutandukanye n'izigisha gahunda za Leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .