00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itariki y’ubukwe bwa Meddy yamenyekanye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Gicurasi 2021 saa 04:02
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert wamenyekanye nka Meddy agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopie.

Meddy azarongora kuwa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021. Iyi tariki yamenyekanye nyuma y’uko kuri uyu Gatandatu tariki 15 Gicurasi akorewe ibirori byo gusezera ku bukumi. Niyo tariki yari yanditse ku mutsima wakaswe muri ibi birori.

Ibi birori kandi byitabiriwe n’abarimo Producer Lick Lick wanafashe amashusho n’amafoto y’uko byagenze.

Meddy nta kintu aravuga kuri ibi birori by’umukunzi we, gusa uyu mukobwa we yasangije abamukurikira amafoto agaragaza ko yakorewe bridal shower.

Ku wa 18 Ukuboza umwaka ushize nibwo Meddy yateye ivi asaba Mimi ko yazamubera umogore, undi nta kuzuyaza ahita abyemera.

Ubwo yari yitabiriye igitaramo cya East African Party cyatangiye umwaka wa 2019 cyabaye ku wa 1 Mutarama, Meddy yeretse uyu mukobwa abakunzi be maze amagambo ashira ivuga.

Meddy ubwo yasabaga umukunzi we ko bazabana akaramata
Ubwo yari yitabiriye igitaramo cya East African Party cyatangiye umwaka wa 2019 cyabaye kuwa 1 Mutarama, Meddy yeretse uyu mukobwa abakunzi be
Mimi yakorewe ibi birori byo gusezera ku bukumi nyuma y'igihe gito Meddy ateye ivi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .