Itangwa ry’ibihembo bya Kiss Summer Awards ryigijwe imbere! Abarusha abandi amahirwe yo kubyegukana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 Nzeri 2020 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Ku wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2020 guhera saa kumi z’umugoroba binyuze kuri radiyo Kiss Fm hazatangwa ibihembo byiswe Kiss Summer Awards 2020. Bizaba bitangwa ku nshuro ya gatatu mu myaka itatu ishize. Itangwa ryabyo ryigijwe imbere kuko byari byatangajwe ko bizatangwa ku cyumweru tariki 13 Nzeri 2020.

Ibi bihembo ubusanzwe bishyikirizwa abahanzi baba bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu gihe cy’impeshyi. Muri uyu mwaka Skol niyo muterankunga mukuru wabyo.

Nyuma y’igihe kingana n’ukwezi batorwa binyuze ku rubuga rw’iyi radiyo, amasaha asigaye arabarirwa ku ntoki ngo hamenyekane abazegukana Kiss Summer Awards 2020.

Mu byiciro bine bihatanirwamo ibihembo ndetse n’icya gatanu cyagenewe umuntu w’indashyikirwa mu muziki nyarwanda niho hagomba gutangwa ibihembo.

Nyuma yo kwicara tukitegereza, hagahabwa agaciro impamvu zitandukanye, twagerageje kubona abarusha abandi amahirwe yo kwegukana ibi bihembo nubwo atari ibintu byoroshye.

Kiss Summer Awards y’uyu mwaka kimwe n’izabanje, ni ibihembo bizatangwa mu byiciro bine bihatanirwa.

Harimo icy’indirimbo yakunzwe mu mpeshyi ya 2020, umuhanzi wakunzwe, umuhanzi ukizamuka wakunzwe kimwe na Producer w’umwaka.

Mu cyiciro cy’umuhanzi wakunzwe mu mpeshyi; Ntakizatungurana kubona Bruce Melodie ariwe wegukanye iki gihembo cyane ko ari umwe mu bahanzi bakoze cyane muri iyi minsi.

Ni umwe mu bagize indirimbo zakanyujijeho mu gihe cy’impeshyi ku buryo nta wajya impaka n’utanga igihembo mu gihe ariwe yaba agishyikirije.

Mu cyiciro cy’indirimbo y’impeshyi nubwo ari eshanu zihatanira igihembo, eshatu nizo zirusha izindi amahirwe.

Igare ya Mico The Best, Ubushyuhe ya Dj Pius na Bruce Melodie na Saa moya ya Bruce Melodie, buri ndirimbo baha igihembo muri izi eshatu yaba igikwiye.

Kuko ari irushanwa, hakaba hagomba gutsinda imwe, Igare ya Mico The Best izirusha amajwi mu matora yo kuri Internet bishoboka ko ariyo izegukana iki gihembo.

Kugeza ubu Igare imaze gutorwa n’abarenga 2100, mu gihe Saa moya imaze gutorwa n’abarenga 1600 naho Ubushyuhe yo ikaba imaze gutorwa n’abarenga 600.

Icyiciro cya gatatu ni icyo guhemba umuhanzi uri kuzamuka neza. Iki gihembo ntawe uzatungurwa nigishyikirizwa B Threy.

Uyu musore nyuma yo kuva mu itsinda ry’abahanzi bakoreraga muri Green Ferry yashyize imbaraga mu bikorwa bye.

Muri iyi mpeshyi yakoze EP yise Landlord yakunzwe n’abatari bake, mbere gato ko twinjira mu mpeshyi yari afite indirimbo yanamusunitse muri ibi bihe by’izuba yise “Igitebo cya Chanel”.

B Threy yaririmbye mu ndirimbo Nyumvira ya Dj Toxxyk imaze iminsi iri muzigezweho mu myidagaduro ya hano mu Rwanda.

Icyiciro cya kane cy’abahatanira ibihembo, ni icy’umu Producer mwiza. Nubwo hahatana batanu ariko babiri nibo bahabwa amahirwe menshi.

Madebeat na Element nibo basore ubona ko bahabwa amahirwe menshi yo kwegukana iki gihembo. Imibare igaragaza ko mu ndirimbo eshanu z’impeshyi Madebeat yakozemo enye mu gihe Element yakozemo imwe.

Nkuko imibare ibigaragaza, Madebeat niwe ufite amahirwe menshi yo kuzegukana iki gihembo.

Byitezwe ko ibi bihembo bizatangwa tariki 12 Nzeri 2020 guhera saa moya z’umugoroba. Amatora arigukorerwa kuri website ya Kiss FM. Hari kandi amanota azatangwa n’abagize akanama nkemurampaka.

Ni ubwa gatatu ibi bihembo bigiye gutangwa byikurikiranya, mu mwaka wa 2018 ubwo ibi bihembo byatangwaga bwa mbere The Ben, Urban Boys na Bob Pro ni bo babyegukanye.

Mu 2019 byegukanywe na Bruce Melodie nk’umuhanzi w’impeshyi, Kontwari ya Safi yabaye indirimbo y’impeshyi, Umuhanzi ukizamuka wigaragaje mu mpeshyi yabaye Amalon, mu gihe Producer w’umwaka yabaye MadeBeats.

Iyi nkuru ishingiye ku bitekerezo bwite by’umwanditsi, wowe waba hari ukundi ubona ibi bihembo byazatangwa? Ni ikihe cyiciro waba utemeranya n’umwanditsi? Byose turabyakira mu bitekerezo mutugezaho.

Madebeat afite amahirwe yo kwegukana Kiss Summer Awards2020
Indirimbo Igare ya Mico The Best ishobora kwegukana igihembo cy'indirimbo y'impeshyi
B Threy niwe ufite amahirwe yo kwegukana igihembo cy'umuhanzi ukizamuka
Bruce Melodie ashobora kwisubiza igihembo yatwaye umwaka ushize
Hazatangwa kandi ishimwe ku muntu w'ibihe byose mu muziki nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .