Abitabiriye iki gitaramo barimo Umuvugizi wa guverinoma ya Kenya, Isaac Mwaura, Kalonzo Musyoka wabaye Visi Perezida wa Kenya, Depite Peter Salasya, Eugene Wamalwa n’abandi bari mu mbaga y’abakristu bagera ku bihumbu 15 baririmbanye na Israel Mbonyi indirimbo ze yashyize mu rurimi rw’Igiswayile.
Mbonyi wari umuhanzi mukuru muri iki gitaramo cyiswe Africa Worship Experience yeretswe urukundo rudasanzwe kuva akigera muri iki gihugu, bigeze mu gitaramo biba akarusho.
Uyu muhanzi na we ubwe yatunguwe no kubona urukundo yeretswe, avuga ko atari arwiteze dore ko yatangiye kuririmba mu Giswayile mu 2023 ubwo yakoraga indirimbo “Nina Siri”.
Umunyamakuru wa RBA witabiriye iki gitaramo, Rugaju Reagan, yatangaje ko yatunguwe no kubona uburyo indirimbo za Israel Mbonyi zikunzwe muri iki gihugu ndetse n’uko mbere y’uko ajya ku rubyiniro yakiriwe na Isaac Mwaura.
Ati “Urebye ubwitabire buri hano hari abantu bagera ku ibihumbi 15. Si ibintu byo gukabya abantu bazabibona, ntabwo byoroshye kubona umuhanzi w’Umunyarwanda atumirwa n’Abanya-Kenya agataramira muri sitade ahantu hakuzura abantu bari kuririmbana na we. Indirimbo ze ziranzwi ino aha.”
Rugaju yakomeje ati “Ikindi kandi Mbonyi mbere y’uko ajya ku rubyiniro yakiriwe n’Umuvugizi wa Leta ya Kenya ari kumwe n’abandi banyacyubahiro batandukanye. Yabwiye Mbonyi ko indirimbo ze zicurangwa mu biro bya Perezida ndetse we n’umugore we bazikunda cyane.”
Muri iki gitaramo, Israel Mbonyi yaririmbanye n’abakirisitu baje kumushyigikira ku bwinshi baririmbana indirimbo zirimo “Nitaamini” kugera kuri “Nina Siri” yasorejeho.
Depite Peter Kalerwa Salasya wanyuzwe cyane n’iki gitaramo, yavuze ko azongera gutumira Mbonyi kugira ngo azajye gutaramira muri Bukhungu Stadium, amusezeranya ko azabanza kumusura mu Rwanda.
Amashusho y’uko byari byifashe muri iki gitaramo Israel Mbonyi yakoreye muri Kenya
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!