00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel Mbonyi yerekeje muri Canada

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 September 2022 saa 12:05
Yasuwe :

Israel Mbonyi yerekeje muri Canada aho agiye gukorera ibitaramo bizagera mu Mijyi itandukanye y’icyo gihugu, anateguza abo muri Australia ko nabo azabataramira.

Mu ijoro ryo ku wa 14 Nzeri 2022 nibwo Israel Mbonyi yahagurutse i Kigali yerekeje muri Canada aho afite ibitaramo bitandukanye bizamara ukwezi.

Byitezwe ko igitaramo cya mbere azagikorera mu Mujyi wa Edmonton ku wa 16 Nzeri 2022 mbere yo kongera kuhataramira ku wa 17 Nzeri 2022.

Ku wa 24 Nzeri 2022 uyu muhanzi azataramira mu Mujyi wa Winnipeg akomereze i Vancouver ku wa 1 Ukwakira 2022.

Ku wa 8 Ukwakira 2022, Israel Mbonyi azataramira i Montreal asoreze ibitaramo bye mu Mujyi wa Ottawa ku wa 9 Ukwakira 2022.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Israel Mbonyi yasohoye kandi integuza y’ibitaramo ateganya gukorera mu mijyi yo muri Australia nka Adelaide, Melbourne, Sydney, Brisbane na Perth gusa amatariki ntabwo aramenyekana.

Muri Mata 2022 Israel Mbonyi yakoreye ibitaramo bibiri muri Israel
Israel Mbonyi afite ibitaramo bitandatu muri Canada
Uyu muhanzi yateguje abo muri Australia ko bazagerwaho n'inganzo ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .