00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel Mbonyi yemeje amatariki y’ibitaramo bye muri Australia

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 17 Ugushyingo 2022 saa 06:07
Yasuwe :

Nyuma yo gukora ibitaramo bitandukanye muri Canada , Israel Mbonyi uri mu bahanzi bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yemeje ko ari mu myiteguro yo kwerekeza muri Australia aho afite ibitaramo bizatangira ku wa 14 Mutarama kugeza 11 Gashyantare 2023.

Ni ibitaramo by’umuziki wa live yise “Haguruka urabagire” bizazenguruka imijyi itandukanye yo muri Australia biherekejwe n’ijambo ry’Imana ryanditse mu Abalewi 6:5.

Handitse hati “Umuriro wo ku gicaniro uhore waka ntugasinzire, umutambyi ajye awushyiramo inkwi uko bukeye, awushyiremo igitambo cyo koswa igice cyose mu bwoserezo bwacyo, awoserezemo urugimbu rw’ibitambo by’uko bari amahoro.”

Ibi bitaramo bizebera mu mijyi 5 itandukanye bizatangirira muri Leta ya Queensland mu mujyi wa Brisbane ku wa 14 Mutarama 2023, bisorezwe muri South Australia mu mujyi wa Adelaide ku wa 11 Gashyantare 2023.

Israel Mbonyi yemeje amatariki y’Ibitaramo bye muri Australia
Gahunda y’ibitaramo Israel Mbonyi agiye gukorera muri Australia

Hashize amezi abiri Israel Mbonyi ahaye abakunzi be igihangano yise ‘Yaratwimanye’ yumve hano


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .