00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel Mbonyi yateguje abakunzi be igitaramo gikomeye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 July 2022 saa 06:11
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka itanu adakora igitaramo cye bwite, Israel Mbonyi yateguje abakunzi be icyo azakora kuri Noheli uyu mwaka ari na cyo azamurikiramo album ebyiri aherutse gukora.

Israel Mbonyi yasohoye integuza y’igitaramo cye yagaragaje ko kizabera muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2022.

Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko iki gitaramo Israel Mbonyi yateganyaga kugikora muri Kanama 2022 ariko bitewe n’impamvu zinyuranye aza guhitamo kugishyira ku wa 25 Ukuboza 2022.

Uyu muririmbyi yaherukaga gukora igitaramo cyo kumurika album mu 2017 ubwo yashyiraga hanze iyitwa ‘Intashyo’.

Mu mpera z’umwaka ushize yasohoye album ye ya kane yise ‘Icyambu’, ikaba yari yarabanjirijwe n’iyiswe ‘Mbwira’ yagiye hanze mu 2019.

Mu 2014 nibwo Israel Mbonyi yasohoye album ye ya mbere ‘Number One’, yamurikiye mu gitaramo yakoreye muri Kigali Serena Hotel mu 2015.

Mu Ukuboza 2020 Israel Mbonyi yagombaga gukora igitaramo cyo kumurika album ye ya gatatu ‘Mbwira’ ariko imirimo yo kugitegura ibangamirwa n’icyorezo cya Covid-19.

Iki gitaramo Israel Mbonyi atangiye kugitegura mu gihe amaze iminsi mike avuye muri Israel aho yari yitabiriye urugendo rwa ’Twende Jerusalem’ aho yanakoreye ibitaramo bibiri bikomeye.

Israel Mbonyi yateguye igitaramo cyo guha Noheli abakunzi be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .