00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel Mbonyi yakoze igitaramo yafatiyemo indirimbo ziri kuri album ye nshya (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Ukwakira 2021 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

Israel Mbonyi witegura gusohora album ye ya kane yise ‘Icyambu’, yafashe amajwi n’amashusho y’indirimbo esheshatu mu icumi zizaba ziyigize, ibi akaba yabikoze mu buryo bwa ‘Live’ binyuze mu gitaramo yakoreye muri Romantic Garden ku Gisozi.

Uyu muhanzi wari watumiye abantu batandukanye biganjemo inshuti n’abavandimwe, kimwe n’abo babana mu buzima bw’umuziki bwa buri munsi, yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze ariko yibanda ku zo yifuza gushyira kuri Album ye nshya.

Nyuma y’iki gitaramo gito cyabaye ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021, IGIHE yamenye amakuru ko uyu muhanzi, yabashije gukora indirimbo esheshatu gusa mu icumi zizaba zigize album ‘Icyambu’.

’Icyambu’ avuga ko ari izina yakomoye ku rye bwite dore ko uyu muhanzi ubusanzwe yitwa Mbonyicyambu Israel.

Avuga impamvu yahisemo kwita album ye izina rifite aho rihuriye n’aye bwite yagize ati “Kera iwacu banyise Mbonyicyambu Israel, izina sinarikunda ntangira kwiyita Mbonyi, uko imyaka yagiye ishira nsobanukirwa ibisobanuro bwaryo, nararikunze ariko nsanga bigoye ko nahita mpindura, nuko natekereje kwita album yanjye Icyambu.”

Muri iki gitaramo Israel Mbonyi yari yaje gushyigikirwa n’ababyeyi be, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki, Umuyobozi w’Umuco muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko Aimable Twahirwa n’abandi banyuranye barimo n’abahanzi bagenzi be.

Album ya kane ya Israel Mbonyi byitezwe ko izasohoka mu minsi mike iri imbere. Mu kiganiro na IGIHE uyu muhanzi yavuze ko ateganya gukora ikindi gitaramo azafatiramo indirimbo zasigaye mu gihe kidatinze.

Mu 2014, Israel Mbonyi yasohoye album ye ya mbere ‘Number one’, iya kabiri yize ‘Intashyo’ ayisohora mu 2017 mu gihe iyo yaherukaga gusohora yise ‘Mbwira’ yo yayisohoye mu 2019.

Israel Mbonyi yatangiye gukora kuri Album ye ya kane
Israel Mbonyi mu isura nshya mu gitaramo kimwe
Ni igitaramo kitabiriwe n'abantu biganjemo inshuti n'abavandimwe b'uyu muhanzi
Israel Mbonyi akigera ku rubyiniro ku nshuro ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .